Abadepute b’ubwongereza ntibiyumvisha ikiguzi cyo kohereza abimukira mu Rwanda

Umwanditsi 3
Yanditswe na Umwanditsi 3

Abadepite biganje mo abo mu ishyaka Labour rikomeye mu atavuga rumwe n’ubutegetsi mu Bwongereza bakomeje kunenga itegeko ryo kohereza abimukira mu Rwanda. Ubu none ho bazamuye inzitizi zigaragaza ko amafaranga azashorwa mu kohereza abimukira mu Rwanda ari menshi ku buryo budakwiriye kwihanganirwa.

Ubwo Umunyamabanga wa Leta y’ubwongereza muri Ministeri y’ubutegetsi bw’igihugu yagezaga ku badepite impinduka 10 zakozwe n’abasenateri kuri iri tegeko, rizwi nka (Asylum and Immigration Bill); Michael Tomlinson yagaragaje ko uyu ari wo muti urambye w’ikibazo cy’abimukira binjira mu bwongereza mu buryo bunyuranije n’amategeko.  Yagize ati “Ni ikintu cy’ingenzi mu kurinda imipaka y’ubwongereza.”

Depite Neil Coyle wo mu ishyaka Labour yisunze raporo y’ikigo kigenzura amafaranga Leta y’ubwongereza ikoresha igaragaza ko urugendo rwo gutwara umwimukira umwe mu Rwanda rushobora gutwara agera kuri Miliyoni ebyiri z’ama pawundi zahwana na Miliyali 3 z’amafaranga y’u Rwanda. Anenga uyu mushinga agaragaza ko aya mafaranga akabakaba ikiguzi cy’abantu 6 batembereye mu isanzure. Ati Kompanyi ya Virgini Galactic umwaka ushize yatwaraga abantu 6 mu isanzure bakishyura Miliyoni 2.14 z’amapawundi. Kuri Depute Neil Coyle ngo ikiguzi cy’iyi gahunda ubwacyo kigaragara mo ubwambuzi.

Abadepute b’ubwongereza banze impinduka zose zari zakozwe n’abasenateri kuri uyu mushinga w’itegeko ndetse bawubasubiza mu nyandiko zawo z’umwimerere. Zitarimo izo mpinduka. Ibiro bya Ministre w’intebe w’ubwongereza biherutse gutangaza ko icyiciro cya mbere cy’abimukira bazoherezwa mu Rwanda kizoherezwa mbere y’ukwezi kwa 06 uyu mwaka.

Isangize abandi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Iteganyagihe

loader-image
Kigali, RW
10:27 am, Apr 27, 2024
temperature icon 21°C
broken clouds
Humidity 73 %
Pressure 1021 mb
Wind 8 mph
Wind Gust Wind Gust: 0 mph
Clouds Clouds: 75%
Visibility Visibility: 0 km
Sunrise Sunrise: 5:55 am
Sunset Sunset: 5:58 pm

Inkuru Zikunzwe