Abadutera ubwoba ntibazi icyo baba bavuga: Perezida Kagame

Umwanditsi Mukuru
Yanditswe na Umwanditsi Mukuru

Mu muhango wo Kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi, Perezida wa Repubulika Paul Kagame yagaragaje ko nta kibi gishoboka kirenze icyo u Rwanda rwabonye. Yashimangiye ko abatera u Rwanda ubwoba baba batazi neza icyo bavuga.

Perezida Kagame yagaraje ko hari amasomo 3 u Rwanda rwigiye muri Jenoside yakorewe Abatutsi. Ati “Twize ko agaciro k’ubuzima bwacu ari twe ubwacu tugomba kukiha, nta wundi muntu n’umwe uzaduha agaciro tutakihaye. Ni twe twenyine nk’Abanyarwanda tugomba guha agaciro ubuzima bwacu”.

Isomo rya kabiri u Rwanda rwigiye muri Jenocide ngo nu uko umuntu akwiriye kubaho yigira adategereza ubutabazi ku wo ari we wese, kandi ukabaho ntawe usaba uburenganzira bwo gukora icyo asabwa kandi yemera ko gifitiye akamaro abaturage b’ URwanda.

Yagize ati “Hari ubwo abantu ahari baba bashaka gusetsa, iyo badutera ubwoba bavuga ibyo bishakiye, ntibaba bazi ibyo bavuga.”

Perezida Kagame yashimangiye ko izi ari zo mpamvu zituma u Rwanda rutanga umusanzu warwo mu kugarura amahoro hirya no hino kandi rukabikora rubifitiye ishema.

Kuri Perezida Kagame, isomo rya gatatu u Rwanda rwigiye muri Jenoside yakorewe Abatutsi ni uko rugomba guhagarara rwemye rugahangana na politiki y’ivangura aho riva rikagera.

Perezida Kagame ati “Jenoside ni ivangura ryuzuye,… ku bw’iyo mpamvu rero nta politiki ikwiriye gushingira ku irondakoko, akarere cyangwa se idini, Kandi iyo ntabwo bizongera kubaho.”

Perezida Kagame yagaragaje ko afitiye icyizere urubyiruko rw’u Rwanda rwavutse nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi, agishingira ku buryo urubyiruko ruha agaciro amateka y’igihugu binajyana n’urugendo rwa Walk to remember (urugendo rwo kwibuka) rwatekerejwe n’urubyiruko.

Yagize ati ” Urubyiruko rwacu ni abarinzi b’ahazaza ndetse n’umusingi w’ubumwe bwacu, bafite imyumvire itandukanye n’iy’ababanjirije”.

Perezida Kagame yemeza ko uyu munsi ari igihe cyo guhitamo ubuzima Kandi ko Abanyarwanda batazongera gupfa ukundi.

Isangize abandi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Iteganyagihe

loader-image
Kigali, RW
11:32 pm, May 19, 2024
temperature icon 17°C
thunderstorm with light rain
Humidity 100 %
Pressure 1022 mb
Wind 5 mph
Wind Gust Wind Gust: 0 mph
Clouds Clouds: 75%
Visibility Visibility: 0 km
Sunrise Sunrise: 5:55 am
Sunset Sunset: 5:57 pm

Inkuru Zikunzwe