Polisi y’Ubutaliyani yatangaje ko abantu bane bahohoteye umunyezamu wa AC Milan, Mike Maignan, bahagaritswe imyaka itanu batagaragara kuri sitade. Yavuze ko abashinjwa bamenyekanye nyuma yo gusesengura amashusho yafashwe kuri sitade.
Mike yakorewe irondaruhu mu mukino wa Serie A wabaye taliki ya 20, Mutarama, 2024, wahuje amakipe ya Udinese na AC Milan, ubwo abafana ba Udinese baririmbaga bamugereranya n’inkende.
Imyaka itanu ni cyo gihano ntarengwa gishobora guhabwa abakoze ibyaha by’irondaruhu ku nshuro ya mbere mu mikino y’umupira w’amaguru.
- Advertisement -
Ibi bije nyuma yaho ku wa mbere w’iki cyumweru, ikipe ya Udinese yemeje ko undi mufana bivugwa ko ariwe wari uyoboye iki gikorwa ahagaritswe kongera kugararagara kuri sitade ubuzima bwe bwose.
Ubwanditsi