Abafana bane ba Udinese birukanywe kuri stade imyaka itanu kubera irondaruhu

Ubwanditsi
Yanditswe na Ubwanditsi

Polisi y’Ubutaliyani yatangaje ko abantu bane bahohoteye umunyezamu wa AC Milan, Mike Maignan, bahagaritswe imyaka itanu batagaragara kuri sitade. Yavuze ko abashinjwa bamenyekanye nyuma yo gusesengura amashusho yafashwe kuri sitade.

Mike yakorewe irondaruhu mu mukino wa Serie A wabaye taliki ya 20, Mutarama, 2024, wahuje amakipe ya Udinese na AC Milan, ubwo abafana ba Udinese baririmbaga bamugereranya n’inkende.

Imyaka itanu ni cyo gihano ntarengwa gishobora guhabwa abakoze ibyaha by’irondaruhu ku nshuro ya mbere mu mikino y’umupira w’amaguru.

Ibi bije nyuma yaho ku wa mbere w’iki cyumweru, ikipe ya Udinese yemeje ko undi mufana bivugwa ko ariwe wari uyoboye iki gikorwa ahagaritswe kongera kugararagara kuri sitade ubuzima bwe bwose.

Isangize abandi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Iteganyagihe

loader-image
Kigali, RW
2:34 am, Jul 27, 2024
temperature icon 20°C
scattered clouds
Humidity 46 %
Pressure 1014 mb
Wind 3 mph
Wind Gust Wind Gust: 0 mph
Clouds Clouds: 40%
Visibility Visibility: 0 km
Sunrise Sunrise: 6:05 am
Sunset Sunset: 6:06 pm

Inkuru Zikunzwe