Abagabo bakwirakwiza Kanseri y’inkondo y’umura n’ubwo batayirwara – RBC

Umwanditsi 3
Yanditswe na Umwanditsi 3

Ikigo cy’igihugu cy’ubuzima RBC kivuga ko imibonano mpuzabitsina idakingiye ari imwe mu nzira zo gukwirakwiza kanseri y’inkondo y’umura. Ibi ngo biba abagabo bakura iyi kanseri ku mugore umwe bakayanduza undi n’ubwo bo batayirwara. 

Umuyobozi w’Ishami rishinzwe gukumira no kurinda indwara muri RBC, Dr Albert Tuyishime yagize ati “iyi kanseri birazwi ko ifite aho ihuriye na virusi ya HPV kandi iriya virusi irandura mu gihe cy’imibonano mpuzabitsina. Ni ukuvuga ngo umugabo ashobora kuyikura hamwe akayijyana ahandi”.

Kanseri y’inkondo y’umura iri mu ndwara zibasiye umubare munini w’abagore kuko RBC ivuga ko mu Rwanda abandura iyi kanseri buri mwaka barenga 1200 mu gihe abarenga 800 bo ibica.

Kugeza ubu iyi virusi ya HPV itera kanseri zirimo iy’inkondo y’umura n’iy’ibere u Rwanda ruvuga ko rugeze ku gipimo ya 90 % rutanga urukingo rwayo.

Isangize abandi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Iteganyagihe

loader-image
Kigali, RW
12:23 pm, May 17, 2024
temperature icon 25°C
scattered clouds
Humidity 54 %
Pressure 1021 mb
Wind 7 mph
Wind Gust Wind Gust: 0 mph
Clouds Clouds: 40%
Visibility Visibility: 0 km
Sunrise Sunrise: 5:55 am
Sunset Sunset: 5:57 pm

Inkuru Zikunzwe