Abaganga muri Kenya bahagaritse imyigaragambyo yarimaze amezi abiri

Web Developer
Yanditswe na Web Developer

Leta ya Kenya yasinyanye amasezerano n’abaganga, bari bamaze igihe mu myigaragambyo. Minisiteri y’ubuzima yabitangaje kuri uyu wa gatatu, nyuma y’amezi agera kuri abiri, iyo myigaragambyo itangiye, aho yasize abarwayi amagana batabasha kwitabwaho mu by’ubuvuzi.

Minisitiri w’Ubuzima, Susan Nakhumicha, yabwiye itangazamakuru ko nyuma y’imishyikirano yamaze igihe kinini, babashije kwumvikana ku buryo abaganga basubira ku mirimo kandi urugaga rwabo rukemera guhagarika imyigarambyo.

Urugaga rw’abakozi bo mu buvuzi, abo mu bigo bicuruza imiti n’abaganga b’amenyo muri Kenya, (KMPDU), rwatangije imyigaragambyo hagati muri Werurwe. Ni nako hagiye haba ibiganiro byagiye biba imfabusa mu bijyanye no kongererwa imishahara ku baganga bimenyereza akazi, bagize 30 kw’ijana by’abaganga bose ba Kenya.

Ku rundi ruhande ariko, ikibazo ntikirarangira, hakurikijwe kopi y’amasezerano ibiro ntaramakuru by’Abafaransa, AFP yabonye, aho impande zombi zemeranijwe gutangira no gusoza imishyikirano kuri iki kibazo mu minsi itarenze 60.

Hakurikijwe amasezerano yumvikanyweho, nta baganga bimenyereza akazi mu bitaro, ab’ibigo bicuruza imiti n’abavura amenyo bazoherezwa ku kazi igihe iyo mishyikirano izaba ikirimo kuba, ariko abandi baganga bose bagomba gusubira ku mirimo mu gihe kitarenze amasaha 24, nyuma y’isinywa ry’amasezerano.

 

Isangize abandi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Iteganyagihe

loader-image
Kigali, RW
9:58 am, Jul 27, 2024
temperature icon 22°C
scattered clouds
Humidity 46 %
Pressure 1015 mb
Wind 6 mph
Wind Gust Wind Gust: 0 mph
Clouds Clouds: 40%
Visibility Visibility: 0 km
Sunrise Sunrise: 6:05 am
Sunset Sunset: 6:06 pm

Inkuru Zikunzwe