Abahinde biyemeje kurangiza ikibazo cy’abajyaga kwivuza I mahanga

Umwanditsi Mukuru
Yanditswe na Umwanditsi Mukuru

I Busanza mu karere ka Kicukiro, hatangiye imirimo yo kubaka ibitaro byo ku rwego rwo hejuru bizatangirwamo ubuvuzi abanyarwanda bajyaga gushakira mu mahanga. 

Believers International Hospital and Research Centre ni ibitaro biri kubakwa ku bufatanye bwa Leta y’u Rwanda ndetse n’abahinde basanzwe bafite itorero rya Believers Eastern Church. Hafi y’uru rusengero ni naho ibi bitaro biri kubakwa.

Uyu ni umushinga uri mu byiciro bitatu. Icyiciro cya mbere cy’ibi bitaro kizuzura mu mpera z’umwaka wa 2025. Kizaba gifite ibyumba by’abarwayi 220, gitware Miliyoni 60 z’amadorali ya Amerika. Icyiciro cya kabiri cyawo kizasiga ibitaro bifite ibyumba 400, mu gihe icyiciro cya gatatu ari ukubaka Kaminuza yigisha iby’ubuvuzi.

Jimmy John Simmon uhagarariye ibi bitaro avuga ko bizaba ari ishami ry’ibindi bitaro bya Believers Church Medical College Hospital biri ahitwa Kerala mu buhinde bifatwa nka bimwe mu bitaro bikomeye muri Asia. Ibi bikaba mu bitaro byakira abarwayi benshi bavuye mu mahanga bajya kwivuriza mu Buhinde.

Jimmy Simon akemeza ko ibi bitaro byo mu Busanza nibyuzura ngo uretse kuvura abanyarwanda, ngo bizanakira abarwayi bo mu karere ka Afurika y’i Burasirazuba. Ati “Tumaze imyaka itatu mu Rwanda ariko uruhare rwacu turashaka ko rugaragara mu guhindura imibereho y’abanyarwanda. Si n’abanyarwanda gusa, ahubwo turashaka ko kano karere muri rusange nta wongera kurira indege ajya gushaka ubuvuzi iyo bigwa.”

Aba bahinde bavuga ko mu 2018 ari bwo bamenye u Rwanda barubwiwe na Ernest Rwamucyo wari uhagarariye u Rwanda mu Buhinde. Ngo abashishikariza kurushoramo imari.

Ibitaro bya Believers Church Medical College Hospital byo mu buhinde bisanzwe bifite ibyumba by’abarwayi barenga 1000. Bikagira aba dogiteri barenga 100 mu gihe abaforomo babarirwa mu magana.

 

 

Isangize abandi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Iteganyagihe

loader-image
Kigali, RW
4:07 pm, May 19, 2024
temperature icon 28°C
light rain
Humidity 47 %
Pressure 1017 mb
Wind 5 mph
Wind Gust Wind Gust: 0 mph
Clouds Clouds: 40%
Visibility Visibility: 0 km
Sunrise Sunrise: 5:55 am
Sunset Sunset: 5:57 pm

Inkuru Zikunzwe