NEC yihanangirije abakandida bigenga kwirinda imikono mihimbano

Umwanditsi Mukuru
Yanditswe na Umwanditsi Mukuru

Komisiyo y’igihugu y’amatora NEC yihanagirije abakandida bigenga batangiye gukusanya imikono hirya no hino mu gihugu kwirinda kuyihimba kuko ngo uzabifatwirwa mo azabihanirwa.

Kuva kuwa 18 Mata abifuza kwiyamamaza nk’abakandida bigenga batangiye kuzenguruka mu gihugu bakusanya imikono 600 basabwa n’itegeko ko bagomba kugaragaza y’abaturage babashyigikiye. Iyi mikono ikazatangwa kuwa 30 Gicurasi. Iyi mikono buri wese wifuza kwiyamamaza ku mwanya w’umukuru w’igihugu asabwa gusinyirwa n’abantu nibura 12 muri buri karere.

Umuyobozi wa komisiyo y’igihugu y’amatora Madame Odda Gasinzigwa yatangaje ko abakandida bigenga baba abo ku mwanya w’umukuru w’igihugu baba n’abo mu myanya y’abagize inteko ishingamategeko kandidatire zabo zizatangira kwakirwa taliki 17 Gicurasi. Ati ” tuzabanza turebe niba imikono bafite ari imikono ya nyayo, nidusanga harimo imihimbano bazabihanirwa. Bagomba kuba inyangamugayo niba bifuza kuba abayobozi”.

Nta mazina Komisiyo y’igihugu yari yagaragaza y’abakandida bigenga bari gukusanya iyi mikono gusa uzwi ni Mpayimana Philippe wari wanahayaniye kuyobora u Rwanda mu matora yo mu 2017.

Biteganijwe ko urutonde rw’agateganyo rw’abakandida ku mwanya wa Perezida wa Repubulika ndetse no ku myanya y’abadepite ruzatangazwa taliki 6 Kamena naho urutonde ntakuka rugatangazwa taliki 14 Kamena.

Ibikorwa byo kwiyamamaza bizatangira taliki 22 Kamena bigeze 13 Nyakanga mu gihe amatora ateganijwe kuva kuri 14 kugeza kuri 16 Nyakanga 2024. Byitezwe ko abanyarwanda babarirwa muri Miliyoni 9.5 ari bo bazatora.

Isangize abandi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Iteganyagihe

loader-image
Kigali, RW
12:09 am, May 22, 2024
temperature icon 21°C
scattered clouds
Humidity 78 %
Pressure 1023 mb
Wind 5 mph
Wind Gust Wind Gust: 0 mph
Clouds Clouds: 40%
Visibility Visibility: 0 km
Sunrise Sunrise: 5:55 am
Sunset Sunset: 5:57 pm

Inkuru Zikunzwe