Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Zambia (Faz) ryatangaje ko ryababajwe n’impanuka yahitanye abakinnyi barindwi bari bagiye mu mukino wa shampiyona y’icyiciro cya mbere mu majyarurguru y’igihugu.
Aba bakinnyi bapfuye bose bakiniraga ikipe ya Chavuma Town Council football club, iyi modoka yaririmo abantu 19 harimo abakinnyi b’iyi kipe ndetse n’umutoza mukuru Musa Simoonga n’abamwungirije Elijah Makina na Jimmy Siazingele
Umuyobozi wa FAZ ishirahamwe ry’umupira w’amaguru rya Zambia , Andrew Kamanga, yavuze ko: “Turi kuvugana n’abashyinzwe umupira w’amaguru , abo mu nzego za leta n’iz’umutekano ndetse nabashinzwe amategeko mu ntara yabareyemo impanuka kugirango baduhe amakuru yuzuye.”
Abandi bantu 12 bari muri iyi modoka bahise bajyanwa mu bitaro 5 muri bo bari barembye bahise bajyanwa ku vurirwa mu murwa mukuru Lusaka.
Patrice Motsepe Umunya Afurika y’Epfo uyobora impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru muri Afurika CAF yavuze ko bifatanyije n’imiryango yabapfuye kandi abakomeretse babifuriza gukira vuba.
Amagambo y’ihumure kandi yanatanzwe na Artur de Almeida e Silva ukuriye COSAFA ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mubihugu bya Amafurika y’Amagepfo.
Yagize ati”Umupira w’amaguru ni umukino uhuza abantu, uzana umunezero kandi wishimirwa muri aka karere kacu. muri ibi bihe bigoye, dusangiye umubabaro kandi twihanganishije bivuye ku mutima imiryango n’inshuti baburiye muri iyi mpanuka yatwaye benshi.”