Abana 80 bagiye kwigira ubuntu muri Ntare Louisenlund Rwanda

Umwanditsi Mukuru
Yanditswe na Umwanditsi Mukuru

Leta y’u Rwanda  yatangaje ko izatanga Buruse ku bana 80 bagiye gutangirana n’ishuri rya Ntare Luisenlund School Rwanda riherereye mu Bugesera.

Umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda Yolanda Makolo  anyuze ku rukuta rwa X yatangaje aya makuru agaragaza ko “MINEDUC izatanga buruse ku banyeshuri 80 b’Abanyarwanda bazaba bemerewe kwiga muri “Ntare Louisenlund School” guhera mu kwezi kwa Nzeri 2024 mu mwaka wa 7 cyangwa “Grade 7” (bihwanye n’umwaka wa mbere w’amashuri yisumbuye). Umwana uzahabwa buruse azakomeza kuyihabwa kugeza arangije amasomo muri iri shuri mu gihe cyose azaba yakomeje kugira amanota
amwemerera kwimuka.”

Minisiteri y’uburezi kuri ubu yamaze gusohora itangazo risaba abashaka kwiga muri iri shuri gutangira kwiyandikisha. Aba 80 bazahabwa buruse bazafatwa hagendewe ku mitsindire ndetse ngo hazakoreshwa n’ibizamini byihariye nyuma y’imitsindire y’ibizamini bya Leta.

- Advertisement -
Isangize abandi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Iteganyagihe

loader-image
Kigali, RW
6:59 pm, Sep 19, 2024
temperature icon 22°C
light rain
Humidity 56 %
Pressure 1009 mb
Wind 12 mph
Wind Gust Wind Gust: 0 mph
Clouds Clouds: 75%
Visibility Visibility: 10 km
Sunrise Sunrise: 5:50 am
Sunset Sunset: 5:56 pm

Inkuru Zikunzwe