Abantu 100,000 bahawe akazi mu gucukura amabuye y’agaciro mu myaka 2

Umwanditsi 3
Yanditswe na Umwanditsi 3

Imibare itangwa n’ihuriro ry’amacukuzi b’amabuye y’agaciro igaragaza ko abakozi bo muri uru rwego bagera kuri 66% ubu bahawe amasezerano y’akazi yanditse n’abakoresha mu gihe nyamara mu mwaka wa 2022 abari bafite amasezerano yanditse bari 21%.

Mu mwaka wa 2019 mbere gato y’icyorezo cya COVID 19 urwego rw’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro rwari rufite abakozi 71,205. Bari bavuye ku 47,727 mu 2017. Imibare itangwa n’ikigo cy’igihugu cy’ibarurishamibare igaragaza ko mu rwego rw’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro hahanzwe imirimo 100,000 nyuma ya COVID -19.

Ihuriro ry’abacukuzi b’amabuye y’agaciro rivuga ko ubu ryagiranye amasezerano n’amasosiyete acukura amabuye y’agaciro. Aya masezerano ngo akubiye mo iby’ingenzi umukozi akaneye ngo akore neza nk’umushahara fatizo, ubwizigame bw’izabukuru, ikiruhuko cyo kubyara ku bagore.

Muri Aya masezerano kandi abakora mu birombe bahabwa nibura 3,000 by’amafaranga y’u Rwanda yo kurya ku munsi n’iyo baba batageze ku mabuye nyirizina. Mbere y’aya masezerano ngo abakozi batabashije kugera ku mabuye y’agaciro ntacyo bagenerwaga.

Imibare ya RSSB ku bucukuzi bw’amabuye y’agaciro igaragaza ko abakomerekeye mu birombe mu mwaka wa 2017/2018 bari 754 mu gihe mu mwaka wa 2022/2023 bwo bageze ku 1,467.

Isangize abandi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Iteganyagihe

loader-image
Kigali, RW
4:11 am, May 17, 2024
temperature icon 21°C
scattered clouds
Humidity 83 %
Pressure 1020 mb
Wind 2 mph
Wind Gust Wind Gust: 0 mph
Clouds Clouds: 40%
Visibility Visibility: 0 km
Sunrise Sunrise: 5:55 am
Sunset Sunset: 5:57 pm

Inkuru Zikunzwe