Abaturage ba Ukraine barakariye Umushumba wa Kiliziya Gatolika, Papa Fransis uheruka gutangaza ko Ukraine yagakwiye kuyoboka ibiganiro by’amahoro n’u Burusiya.
Mu kiganiro Papa yagiranye n’igitangazamakuru cyo mu Busuwisi, yagaragaje ko kuba Ukraine yajya mu biganiro by’amahoro, ataba ari igisebo aho gukomeza kwinangira ibintu bigakomeza kuba bibi.
Abanya-Ukraine barimo na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga Dmytro Kuleba, bagaragaje ko umuntu ukomeye ari we urwanirira icyiza kugira ngo atsinde ikibi.
- Advertisement -
Ku bw’ibyo rero, ngo bararwanirira icyiza, ari yo mpamvu batajya mu biganiro by’amahoro n’Abarusiya.
Ubwanditsi