Umushinga w’itegeko rihindura itegeko No 07/2020 ryo kuwa 07/10/2020 rishyiraho sitati rusange y’abakozi ba Leta wasuzumwe n’abagize inteko ishingamategeko kuwa 06 Gicurasi urimo ingingo yemerera abanyamahanga kuba abakozi ba Leta.
Uyu ni umushinga watangijwe n’umwe mu bagize inteko ishingamategeko Depute Uwamariya Odette. Asobanurira abagize inteko ishingamategeko impinduka zakozwe muri iri tegeko yagaragaje ko itegeko risanzwe ritahaga umwanya abanyamahanga kuba bakora mu nzego za Leta. Ingingo yaryo ya 09 iri mu zavuguruwe yateganyaga ko gusaba akazi ka Leta ugomba kuba uri umunyarwanda.
Depute Uwamariya yagize ati “Nyamara ba Nyakubahwa byagiye bigaragara ko Leta mu bihe bitandukanye yagiye ikenera gukoresha abanyamahanga bafite ubumenyi budasanzwe, cyane cyane muri “Priority sector” inzego zifatiye runini Igihugu, Aho abanyarwanda badafite ubumenyi bikenewe cyangwa byabaye ngombwa ko abo banyamahanga bakoreshwa.”
Mu mushinga w’itegeko uvuguruye hongewemo igika cy’irengayobora ko urwego rwa Leta rushobora gukoresha umunyamahanga hakurikijwe iteka rya Minisitiri ufite abakozi ba Leta mu nshingano. Hari bamwe mu bakoze imirimo ya Leta ari abanyamahanga.
Mu mwaka wa 2021 hari hatowe itegeko ryorohereza abafite ubumenyi ndetse n’impano bidasanzwe, igihugu gikeneye kuba bahabwa ubwenegihugu. Ibi ariko bigasaba kuba hari inyandiko urwego rukeneye uwo munyamahanga rugenera urutanga ubwenegihugu Nyarwanda, isobanura uburyo ubumenyi cyangwa impano byihariye usaba afite bikenewe mu Rwanda.