Abanyamategeko mu Rwanda banenze umusaruro wa IRMCT

Ubwanditsi
Yanditswe na Ubwanditsi

Mu gihe biteganyijwe ko urugereko rwashyiriweho kurangiza imanza zasizwe n’urukiko mpanabyaha rwari rwarashyiriweho u Rwanda (IRMCT), ruzafunga burundu ibiro byarwo biri i Kigali Tariki ya 31 Kanama 2024, abakurikiranira hafi imikorere y’inkiko mpuzamahanga basanga uru rugereko rutarakoze ibyo rwari rutegerejweho mu myaka 13 rumaze.

Mu Ukuboza 2010 ni bwo hashyizweho urugereko rwagombaga kurangiza imirimo yasizwe n’urukiko mpanabyaha mpuzamahanga rwari rwarashyiriweho u Rwanda rwakoreraga i Arusha muri Tanzania, imirimo yo gushakisha no gucira imanza abakekwagaho uruhare muri jenoside yakorewe abatutsi bari batarafatwa.

Me Bayingana Janvier, Umunyamategeko wa Ibuka, yagize ati “Babonye umwanya wo kurekura bake mu bari barakatiwe, igishobora kuba cyarabaye ni ibyabayeho, ariko nta cyabaye kubakorewe jenoside, nta nicyabaye ku musanzu wabo waruteganyijwe mu gufasha igihugu yaba ari mu manza zicibwa cyangwa namikoro”

- Advertisement -

Yakomeje agira ati “Kuri bo, ruriya rukiko, bumva ari abantu bashinzwe abakoze jenoside gusa, no gukemura ibibazo byabo hirya no hino, ariko nta mwanya n’uruhare bagaragaza ku bakorewe jenoside, yaba mu mategeko, mu ngengo y’imari, mu bikorwa, yaba mu bitekerezo, mbese ni nkaho jenoside batazi amateka yayo.”

Ibi kandi Me Bayingana Janvier anabihuriyeho n’inzobere mu mategeko, Me Aloys Mutabingwa, usanga guceceka kuru rwego ku bwicanyi n’imvugo z’urwango byibasira abavuga ikinyarwanda mu burasirazuba bwa Congo ari ugutsindwa gukomeye.

Ati “Ikibazo mfite nta nubwo ari icyo gukurikirana wa mubare muto wiswe ngo abafite uruhare rurerure kurusha abandi kuko nabo ntago ari bonyine, abagize uruhare rurerure ni benshi, ikibazo gihari nubwo buryo bwo kudakurikirana jenoside ikomeze gukorwa, kandi ikorwa mu buryo bugaragara neza nkuko byagenze mu Rwanda, noneho birakorwa birimo n’uruhare rwa leta y’igihugu cyangwa leta ziri mu bihugu by’abaturanyi.”

Mu kiganiro n’itangazamakuru, Abubacarr Tambadou, umwanditsi mukuru wa IRMCT yavuze ko nubwo hazafungwa ibiro byabo i Kigali muri Kanama uyu mwaka, hazakomeza kunozwa imikoranire hagati yabo na Leta y’u Rwanda kugira ngo ubutabera bukomeze gutangwa.

 

 

Isangize abandi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Iteganyagihe

loader-image
Kigali, RW
8:15 pm, Oct 5, 2024
temperature icon 22°C
few clouds
Humidity 53 %
Pressure 1013 mb
Wind 5 mph
Wind Gust Wind Gust: 0 mph
Clouds Clouds: 20%
Visibility Visibility: 10 km
Sunrise Sunrise: 5:43 am
Sunset Sunset: 5:51 pm

Inkuru Zikunzwe