Abanyarwanda 8 bifuje kwiyamamariza ubuperezida – NEC

Umwanditsi Mukuru
Yanditswe na Umwanditsi Mukuru

Komisiyo y’Igihugu y’Amatora, NEC, yatangaje ko abantu 8 ari bo bagaragaje ko bifuza kwiyamaza ku mwanya w’Umukuru w’Igihugu nk’abakandida bigenga mu matora ateganyijwe muri Nyakanga 2024.

Ni mu gihe abantu 41 ari bo bamaze kugaragaza ubushake bwo kuziyamamaza nk’abakandida bigenga ku mwanya w’Ubudepite. Nta mazina Komisiyo y’igihugu y’amatora yagaragaje gusa abari basanzwe bazwi nko ku mwanya w’umukuru w’igihugu barimo Philippe Mpayimana na Diane Shima Rwigara bumvikanye bemeza ko bazatanga kandidature ku mwanya wa Perezida wa Repubulika.

Biteganijwe ko taliki 17 Gicurasi aribwo batangira kugeza kandidature zabo kuri Komisiyo y’igihugu y’amatora. Aba bari bamaze iminsi bakusanya imikono y’abantu 600 hirya no hino mu gihugu nka kimwe mu byangombwa basabwa na NEC kugira ngo ubusabe bwabo bwakirwe.

Amatora nyirizina ateganijwe ku mataliki ya 14 na 15 Nyakanga 2024, azabera rimwe ay’umukuru w’igihugu n’ay’abagize inteko ishingamategeko umutwe w’abadepite.

Perezida wa Komisiyo y’Igihugu y’Amatora, Oda Gasinzigwa, yavuze ko 90% by’abazatora bari kuri lisiti y’itora bikosoje, baraniyimura.

Muri aya matora abasaga miliyoni ebyiri bari kuri lisiti y’itora ni bwo bwa mbere bazaba bagiye gutora. Ni mu gihe kandi umubare w’abanyarwanda bari mu mahanga bazatora bageze ku bihumbi bisaga 53,000 bavuye ku bihumbi bisaga 20 000 batoye mu mwaka wa 2018.

Isangize abandi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Iteganyagihe

loader-image
Kigali, RW
2:54 am, Jul 27, 2024
temperature icon 20°C
scattered clouds
Humidity 46 %
Pressure 1014 mb
Wind 3 mph
Wind Gust Wind Gust: 0 mph
Clouds Clouds: 40%
Visibility Visibility: 0 km
Sunrise Sunrise: 6:05 am
Sunset Sunset: 6:06 pm

Inkuru Zikunzwe