Abanyarwanda bizeye umutekano ku gipimo kitigeze kubaho – MINUBUMWE

Umwanditsi Mukuru
Yanditswe na Umwanditsi Mukuru

Ubwo yafunguraga inama y’umushyikirano, Perezida Kagame yabwiye abanyarwanda ko bagenda bakaryama bagasinzira bizeye umutekano wabo,iyi ni imvugo akoresheje inshuro ya ebyiri mu myaka ibiri ikurikiranye kuko no muri Werurwe 2023, yabigarutseho mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru.

Icyi gisubizo umukuru w’igihugu yatanze ubwo yabazwaga ku mwuka mubi wari hagati y’u Rwanda na Repubulika ihanarina Demokarasi ya Congo yongeye kubyibutsa abanyarwanda bose ubwo ibibazo by’umwuka mubi mu karera byageze no ku ruhande rw’u Burundi.

Ubushakashatsi bwakozwe n’ikigo cy’igihugu cy’imiyoborere RGB mu 2023 kigaragaza ko abanyarwanda bizeye inzego z’umutekano zabo ku gipimo cya 93.63%. Icyi ni igipimo Minisiteri y’ubumwe bw’abanyarwanda igaragaza ko kiri hejuru ndetse ari icyo kwishimirwa kuko uretse kwizera inzego z’umutekano ngo abanyarwanda baranizeranye hagati yabo.

Iyi Ministeri ivuga ko 99% by’abanyarwanda bashyize imbere ubunyarwanda, 90.6% basobanukiwe amateka y’u Rwanda ndetse 97,1% by’abanyarwanda babanye neza kandi bafatanya mu buzima bwabo bwa buri munsi.

Uretse inzego z’umutekano, imibare y’igipimo cy’imiyoborere mu Rwanda iheruka igaragaza ko abanyarwanda bizeye umutekano w’ibyabo imbere mu gihugu ku gipimo cya 86.81%.

Isangize abandi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Iteganyagihe

loader-image
Kigali, RW
10:49 am, Jul 27, 2024
temperature icon 24°C
scattered clouds
Humidity 41 %
Pressure 1014 mb
Wind 7 mph
Wind Gust Wind Gust: 0 mph
Clouds Clouds: 40%
Visibility Visibility: 0 km
Sunrise Sunrise: 6:05 am
Sunset Sunset: 6:06 pm

Inkuru Zikunzwe