Abanyepolitiki 9 bahanganye byeruye n’ubutegetsi bwa Habyarimana baburimo

Umwanditsi 3
Yanditswe na Umwanditsi 3

Ministeri y’ubumwe bw’abanyarwanda n’inshingano mboneragihugu iravuga ubushakashatsi ku myitwarire y’abanyepolitiki batandukanye bahoze mu butegetsi bwateguye bukanashyira mu bikorwa Genocide yakorewe abatutsi yo mu 1994 bwagaragaje imyitarire n’ibyemezo by’ubutwari byaranze abanyepolitiki 9 bituma bakwiriye kuzirikanwa ndetse bakabera icyitegererezo abandi banyepolitiki.

MINUBUMWE ivuga ko ubu bushakashatsi bwatangiye gukorwa mu mwaka wa 2012 ngo bwashingiye ku bimenyetso bifatika kandi bifitiwe ibihamya bitari umuhamya bw’abantu. Ibi byiganje mo inyandiko yagiye ibonera kopi.

Aba banyepolitiki 9 barimo:

Uwari Ministre w’ububanyi n’amahanga Boniface NGURUNZIRA: Uyu yubahirwa uruhare rukomeye mu masezerano y’amahoro ya Arusha, aho ngo yaharaniye ashikamye ko ibibazo byari mu Rwanda byakemuka mu mahoro, mu bwumvikane no mu bwisanzure.

Uwari Perefe wa Kibungo Godefloid RUZINDANA wishwe ndetse n’umuryango we ukicwa bazira ko uyu yanze Politi yica.

Uwari Perefe wa Butare Dr.HABYARIMANA Jean Baptiste n’ubwo yari umututsi ariko yanakoze ukwo ashoboye ngo abanyabutare barwanye Genocide, yaje kuvanwa ku buyobozi na Perezida Sindikubwabo na Ministre w’Intebe Kambanda,baramwicisha.

Prof Jean Golbert RUMIYA  Uyuyahoze muri komite nyobozi ya MRND yamagana ijambo Leon Mugesera yavugiye ku kabaya ahamagarira abahutu kwica abatutsi, mu 1992 yandikiye Perezida Habyarimana asezeramuri MRND kubwo kwanga umurongo iri shyaka ryari ryaratangiye wo gutegura Genocide yakorewe abatutsi.

Uwari Burugumestre wa Mugina Calixte NDAGIJIMANA uyu yishwe azizwa kurwanya Genicide muri Komine mugina yari ashinzwe.

Uwari Burugumastre wa Ntyazo muri Butare Narcisse NYAGASAZA uyu yahanganye na Genocide yakorewe abatutsi muri Komine yari ashinzwe ndetse aza kubizizwa.

Uwari Burugumestre wa Nyanza yitwaga Komine Nyabisindu Jean Marie Vianey GISAGARA uyu nawe yahanganye na Genocide ndetse anagerageza gukza abatutsi aza kwicwa abizize.

Uwari umunyamakuru wa Kanguka akaba yari n’umunyapolitiki Vincent RWABUKWISI.

Mu gihe cyo kwibuka Genocide yakorewe abatutsi ku nshuro ya 30 aba banyepolitiki nabo amazina yabo n’ibikorwa byabo bigiye kongerwa ku rwibutso rwa Rebero ahasanzwe hibukirwa abanyepolitiki bagize ubutwari bwo kwamagana Genocide mu itegurwa no mu ishyirwa mu bikorwa.

Ministre muri MINUBUMWE Dr Bizimana Jean Damascene avuga ko Ministeri ayoboye ikomeje ubushakashatsi nk’ubu hirya no hino mu gihugu ndetse ngo n’uwaba yari Konseye cyangwa Resiponsabure wagize ibikorwa bishimangira ubunyarwanda azajya abihererwa icyubahiro.

TAGGED:
Isangize abandi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Iteganyagihe

loader-image
Kigali, RW
10:18 am, Apr 27, 2024
temperature icon 21°C
broken clouds
Humidity 73 %
Pressure 1021 mb
Wind 8 mph
Wind Gust Wind Gust: 0 mph
Clouds Clouds: 75%
Visibility Visibility: 0 km
Sunrise Sunrise: 5:55 am
Sunset Sunset: 5:58 pm

Inkuru Zikunzwe