Abarenga ibihumbi 100 bahaniwe Jenoside yakorewe abatutsi bashoje ibihano

Umwanditsi Mukuru
Yanditswe na Umwanditsi Mukuru

Uretse abakatiwe igifungo cya Burundu, mu bihano byatanzwe n’inkiko Gacaca imyaka 30 nicyo cyari igihano cy’igihe kirekire. Abatangiye igifungo mu mwaka w’1994 Jenoside yakorewe abatutsi igitangira bakaza gukatirwa imyaka 30 y’igifungo ubu barayirangije.

Abakatiwe n’inkiko Gacaca indi myaka iri munsi ya 30 nabo baragenda bayirangiza umwe ku wundi bagasubira mu buzima busanzwe. Mu magororero atandukanye abagiye bakatirwa imyaka 17 , 15 n’indi iri munsi y’iyo bakomeje gusoza ibihano bakarekurwa bagataha. Aba barimo abafite imiryango ibakira ariko kandi hari abo biba ngombwa ko imodoka z’urwego rw’igihugu rw’igorora RCS zibageza iwabo.

Umuvugizi w’urwego rw’igihugu rw’igorora RCS Madame CSP Therese Kubwimana avuga ko aba barekurwa babanza kwigishwa uko bazabana n’abo basanze hanze. Yagize ati ” Habayeho gahunda zitandukanye zo kubigisha uburere mboneragihugu, twafatanije n’abantu batandukanye barimo amatorero, haba ho gukurikirana abantu biga gahunda ya mvura nkuvure, kuburyo uyu munsi mpamya ko yagize umusaruro. Ubu abagera ku bihumbi 100 bari muri sosiyete. Ni ukuvuga ngo bariyo kandi numva nta cyahungabanye. Kuba bahari bakaba ntawikanga undi hakaba hari imidugudu babanye mo n’abakorewe ibyaha ni ikintu gikomeye kigaragaza ko abo bantu bigishijwe kandi bakumva.

RCS ivuga ko abagororwa barenga ibihumbi 120 bagiye bafatwa kuva mu mwaka wa 1994 bakekwa ho uruhare muri Jenoside yakorewe abatutsi bakabihamywa ndetse bakabifungirwa, ubu abasigaye muri gereza 13 ziri mu gihugu ni ibihumbi 18 bakomoka mu turere twose tw’u Rwanda. RCS kandi yemeza ko umwaka wa 2024 uzarangira hari abagororwa basoje igihano ku byaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi barenga 2100 bazasubira mu muryango nyarwanda.

Isangize abandi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Iteganyagihe

loader-image
Kigali, RW
6:15 am, Jul 27, 2024
temperature icon 16°C
scattered clouds
Humidity 59 %
Pressure 1016 mb
Wind 5 mph
Wind Gust Wind Gust: 0 mph
Clouds Clouds: 40%
Visibility Visibility: 0 km
Sunrise Sunrise: 6:05 am
Sunset Sunset: 6:06 pm

Inkuru Zikunzwe