Inzobere z’abaganga bo mu ngabo z’u Rwanda (RDF) zimaze gutanga ubuvuzi ku baturage 32,069 mu mezi 2 ashize hatangijwe ibikorwa byo kwegera abaturage ku buntu.
Kuva taliki ya 1 Werurwe 2024 ubwo hatangizwaga ibikorwa byiswe “Defence and Security Citizen Outreach Program 2024” ingabo z’u Rwanda zimaze kugera mu turere 10 tw’igihugu zitanga ubuvuzi ku buntu. Iyi ni gahunda igamije gufasha abaturage kugira ubuzima bwiza n’iterambere.
Itangazo rya RDF rigaragaza ko mu bitaro bya Kinazi muri Ruhango na Kibogora muri Nyamasheke abarwayi nibura 500 buri munsi bahabwa ubuvuzi n’ingabo z’igihugu.
Ubuvuzi ingabo z’u Rwanda ziri gutanga burimo gusuzumwa indwara no guhabwa imiti ndetse ngo abagera ku 2,871 barabazwe. Kuri ubu buvuzi kandi hiyongera ho inyigisho zitangwa n’ingabo z’u Rwanda ziri mo ibijyanye no kurwanya imirire mibi, no kuboneza urubyaro.
Ibi bikorwa byahoze byitwa Army week ubu bimaze kugera mu turere 10 turimo Kayonza, Nyagatare, Bugesera, Rulindo, Gakenke, Karongi, Rutsiro, Gicumbi, Ruhango na Nyamasheke.