Abarimu 25000 bazahabwa mudasobwa muri uyu mwaka

Umwanditsi Mukuru
Yanditswe na Umwanditsi Mukuru

Ikigo cy’igihugu cy’uburezi (REB) kiravuga ko hari gahunda yo kongera gutanga mudasobwa ku barimu aho mudasobwa 25,000 zizahabwa abarimu bo mashuri abanza n’ayisumbuye mu mwaka w’amashuri wa 2024/2025.

Iri ni isoko rizatwara Miliyari 12 z’amafaranga y’u Rwanda. Muri gahunda ya Mudasobwa ku mwarimu. REB ivuga ko izabanza gutanga amahugurwa y’abarimu ku bijyanye no gukoresha mudasobwa mbere yo kuzihabwa.

Iyi gahunda igamije ko abarimu bagira umwanya wo gukora ubushakashatsi ku masomo bigisha. Gusa isoko ryo kugura izi mudasobwa ngo ryagize ubukererwe. Riri mu masoko umugenzuzi w’imari ya Leta yerekanye ko afite ibibazo.

Imibare itangwa n’ikigo cy’igihugu cy’uburezi REB yerekana ko mu Rwanda abarimu bafite mudasobwa kugeza ubu ari 16,517 mu gihe mu mashuri abanza honyine habarurwa abarimu barenga 67,000.

Amashuri amaze kugira interneti nayo amaze kuba 2,223. Binyuze muri gahunda ya Rwanda Equip kandi bamwe mu barimu bo mu bigo by’amashuri biyikoresha ubu bahawe ama tablets yo kwigishirizwa ho. Bikemezwa ko abafasha kubona imfashanyigisho n’ibitabo by’ikoranabuhanga.

Abarimu bose bo mu mashuri abanza n’ayisumbuye mu Rwanda barenga 100,000.

Isangize abandi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Iteganyagihe

loader-image
Kigali, RW
9:15 am, May 19, 2024
temperature icon 22°C
light rain
Humidity 64 %
Pressure 1022 mb
Wind 5 mph
Wind Gust Wind Gust: 0 mph
Clouds Clouds: 40%
Visibility Visibility: 0 km
Sunrise Sunrise: 5:55 am
Sunset Sunset: 5:57 pm

Inkuru Zikunzwe