Abarwara kanseri baziyongeraho 77% mu 2050

Ubwanditsi
Yanditswe na Ubwanditsi

Umuryango Mpuzamahanga wita ku buzima (OMS) wagaragaje ko mu 2050 abarenga miliyoni 35 bazaba barwara kanseri ku Isi yose, akaba ari ubwiyongere bwa 77% ugereranyije na miliyoni 22 z’abari bayirwaye mu 2022.

Ubu bwiyongere bwa kanseri bugendana n’ubwiyongere bw’abaturage muri rusange, umubare w’abakuze ndetse n’uburyo abantu bagenda bikururira ibyago byo kurwara kanseri biturutse ku mpinduka mu mibereho n’ubukungu.

Itabi, inzoga ndetse n’umubyibuho ukabije ni bimwe mu by’ingenzi byihishe inyuma y’ubwiyongere bwa kanseri, hakiyongeraho n’ihumana ry’ikirere.

Ibihugu bifite ubushobozi buke bwo gutahura no kuvura kanseri bizahura n’akaga cyane. Mu 2022 kanseri yishe abagera kuri miliyoni 9.7 mu gihe ababarirwa muri miliyoni 20 bayirwaye. Ni mu gihe mu myaka itanu abayivuwe ari miliyoni 53.5.

Imibare y’abahitanwa na kanseri mu Rwanda yavuye ku bantu 5 900 mu mwaka wa 2014, igera ku bantu 6 044 mu mwaka wa 2020. Abagabo bapfuye mu 2014 bishwe na kanseri bari 2 584 naho abagore bakaba 3 460. Umubare w’abagore uruta uw’abagabo kuko kanseri y’ibere niyo ihitana benshi mu Rwanda gusa ariko iyi ndwara abaganga bakemeza ko iyo isuzumwe ikagaragara hakiri kare ivurwa igakira.

 

 

Isangize abandi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *