Papa Francis yavuze ko abasenyeri bo muri Afurika ari “urubanza rwihariye” ku bijyanye no kurwanya umwanzuro we wo kwemera guha imigisha ababana bahuje ibitsina.
Papa akomeza avuga ko nubwo bimeze bityo ariko buhoro buhoro abantu bose bazagenda bahumurizwa n’itangazo rya Kiliziya.
Mu kiganiro n’ikinyamakuru cyo mu Butaliyani, Papa yavuze ko abayobozi b’amatorero yo muri Afurika n’abayoboke babo bareba kuryamana kw’abahuje ibitsina mu ndorerwamo y’umuco bigatuma babifata nk’ikintu kibi.
- Advertisement -
Yakomeje avuga ko adahangayikishijwe n’abayoboke ba Kiliziya Gatolika bakomeje kwitandukanya n’icyemezo cye, avuga ko amacakubiri akomeje kugaragara muri Gatolika ayobowe nicyo we yise “udutsiko duto tw’ingengabitekerezo.”
Ubwanditsi