Abashyingiranwa bagiye kwemererwa kwikorera amasezerano y’imicungire y’umutungo

Umwanditsi Mukuru
Yanditswe na Umwanditsi Mukuru

Inteko Rusange y’Umutwe w’Abadepite yatoye itegeko rigenga abantu n’ umuryango. Zimwe mu mpinduka zigaragara muri iri tegeko harimo ko abashyingiranwa ubu bashobora kwikorera amasezerano y’imicungire y’umutungo. 

Iyi ngingo itari isanzwe ivuga ko abagiye gushyingiranwa bashobora guhitamo uburyo bw’imicungire y’umutungo bushingiye ku masezerano ategurwa na bo ubwabo iyo itanyuranyije n’amategeko ndemyagihugu n’imyifatire mbonezabupfura y’Abanyarwanda. Itegeko ryari risanzwe ryateganyaga uburyo 3 bw’imicungire y’umutungo w’abashakanye. Ivangamutungo rusange, ivangamutungo muhahano n’ivanguramutungo.

Mu zindi mpinduka ziri muri iri tegeko rishya kandi harimo ko mu gihe cy’urubanza rw’ubutane, urukiko rushobora guha agaciro imirimo yo kwita ku rugo idahemberwa yakozwe n’umwe mu bashyingiranywe cyangwa bombi. Agaciro kabarirwa hagati ya 10% na 39% by’umutungo bungutse.

Mu gihe cy’urubanza rw’ubutane kandi iri tegeko rishya riteganya ko urukiko rushobora gutegeka ko agaciro k’ibyangijwe n’umwe mu bashyingiranywe ndetse n’imyenda yafashe mbere cyangwa nyuma y’ishyingirwa akaba atarayigaragarije uwo bashyingiranywe bibarirwa mu mugabane we.

Iri tegeko kandi riteganya ko mu gihe cy’Urubanza rw’ubutane, bisabwe n’umwe mu bashyingiranywe basezeranye ivanga mutungo rusange bataramara imyaka itanu babana,urukiko rushobora gutegeka ko batagabana imitungo n’imyenda ku buryo bungana rumaze gusuzuma impamvu usaba ashingiraho. Iyi ni ingingo nshya mu zigize itegeko rishya kuko mu busanzwe abashakanye bagiye gutandukana bajyaga bagabana byose.

Iri tegeko rishya rigenga abantu n’umuryango ryamaze kwemezwa n’inteko ishingamategeko umutwe w’abadepite rigomba kandi kunyura muri Sena mbere yo gusohoka mu igazeti ya Leta.

Isangize abandi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Iteganyagihe

loader-image
Kigali, RW
9:56 am, Jul 27, 2024
temperature icon 22°C
scattered clouds
Humidity 46 %
Pressure 1015 mb
Wind 6 mph
Wind Gust Wind Gust: 0 mph
Clouds Clouds: 40%
Visibility Visibility: 0 km
Sunrise Sunrise: 6:05 am
Sunset Sunset: 6:06 pm

Inkuru Zikunzwe