Kuwa 09 Gicurasi abasirikare 195 mu ngabo z’u Rwanda RDF bashoje amasomo yo gutwara imodoka ziganje mo izi’ibifaru ndetse no guhangana n’umuvundo w’imodoka mu muhanda.
Aya ni amasomo yari amaze amezi 7 abera mu kigo cya Gisirikare I Kanombe. Aba bashoferi bamaze amezi 7 batozwa ibijyanye n’umutekabo wo mu muhanda, uko bahangana n’ibihe by’umuvundo mu muhanda ndetse na Tekiniki zo gutwara imodoka nini zizwi nk’ibifaru mu nshingano zitandukanye.
Umugaba w’ingabo z’u Rwanda Gen. Mubarak Muganga asoza aya masomo yabibukije ko RDF ikeneye abantu benshi barenze abo ifite ubu. Yongera ho ko muri abo bantu hari agaciro bongererwa bitewe n’uko uzi gukoresha ibikoresho runaka.
Gen. Mubarakh yongeye ho ko abashoferi RDF ikeneye ari ababasha gutwara imodoka z’ubwoko bwose zihari muri RDF. Yibutsa aba bashoferi ko bakwiriye kwirinda ibisindisha, bakagira ikinyabupfura n’ubunyamwuga.
Abasirikare bagize igisirikare cy’u Rwanda basanzwe bagira ibihe byo kwiyungura ubumenyi mu nzego zitandukanye.