Abasirikare 195 ba RDF bashoje amasomo yo gutwara ibifaru

Umwanditsi Mukuru
Yanditswe na Umwanditsi Mukuru

Kuwa 09 Gicurasi abasirikare 195 mu ngabo z’u Rwanda RDF bashoje amasomo yo gutwara imodoka ziganje mo izi’ibifaru ndetse no guhangana n’umuvundo w’imodoka mu muhanda.

Aya ni amasomo yari amaze amezi 7 abera mu kigo cya Gisirikare I Kanombe. Aba bashoferi bamaze amezi 7 batozwa ibijyanye n’umutekabo wo mu muhanda, uko bahangana n’ibihe by’umuvundo mu muhanda ndetse na Tekiniki zo gutwara imodoka nini zizwi nk’ibifaru mu nshingano zitandukanye.

Umugaba w’ingabo z’u Rwanda Gen. Mubarak Muganga asoza aya masomo yabibukije ko RDF ikeneye abantu benshi barenze abo ifite ubu. Yongera ho ko muri abo bantu hari agaciro bongererwa bitewe n’uko uzi gukoresha ibikoresho runaka.
Gen. Mubarakh yongeye ho ko abashoferi RDF ikeneye ari ababasha gutwara imodoka z’ubwoko bwose zihari muri RDF. Yibutsa aba bashoferi ko bakwiriye kwirinda ibisindisha, bakagira ikinyabupfura n’ubunyamwuga.

Abasirikare bagize igisirikare cy’u Rwanda basanzwe bagira ibihe byo kwiyungura ubumenyi mu nzego zitandukanye.

Isangize abandi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Iteganyagihe

loader-image
Kigali, RW
6:38 pm, May 20, 2024
temperature icon 25°C
light rain
Humidity 57 %
Pressure 1019 mb
Wind 7 mph
Wind Gust Wind Gust: 0 mph
Clouds Clouds: 75%
Visibility Visibility: 0 km
Sunrise Sunrise: 5:55 am
Sunset Sunset: 5:57 pm

Inkuru Zikunzwe