Ishuri ry’Ihuriro ry’Imitwe ya Politiki ryigisha politiki n’imiyoborere, Youth Political Leadership Academy (YPLA), ryatanze impamyabumenyi ku basore n’inkumi bagera kuri 83 basoje amasomo y’icyiciro cyabo cya 20. Abasoje aya masomo ni urubyiruko ruri munsi y’imyaka 30, rurimo abakobwa 42 n’abahungu 41, aho bize ibijyanye n’uruhare rw’imitwe ya politiki.
Bamwe mu bitabiriye aya masomo bavuga ko abasigiye ubumenyi ku gihugu ndetse n’ibijyanye na politiki, aho bashimangira ko bamenye neza aho politiki mbi yagejeje ku gihugu, ndetse n’uburyo politiki nziza yabigenje kugira ngo igihugu cyongere gutera imbere.
Umuvugizi w’Ihuriro ry’Imitwe ya Politiki mu Rwanda, NFPO, Mukama Abbas avuga ko abanyeshuri baryigamo bavanamo indangagaciro zifatika mu bijyanye n’imiyoborere.
Ati “Birazwi ko politiki mbi ariyo yasenye u Rwanda kubera imiyoborere itari myiza, mu masomo bahabwa, bahabwa amasomo ajyanye n’imiyoborere uko igomba gukorwa mu guteza imbere igihugu, na politiki uko igomba gukorwa mu kubaka Abanyarwanda n’igihugu.”
Ihuriro NFPO ryagiyeho hagamijwe guhuriza hamwe imitwe ya politiki n’amashyaka mu Rwanda, kugira ngo abayarimo bagire urubuga rwo kungurana ibitekerezo no kunganira ku cyerekezo cy’igihugu, ndetse rikaba rinagamije kubaka ubushobozi bw’abarigize binyuze mu mahugurwa n’ibindi.