Abayisilamu bagiye gutora Mufti mushya

Umwanditsi Mukuru
Yanditswe na Umwanditsi Mukuru

Umuryango w’aba Islam mu Rwanda ugiye gutora Mufti mushya ugomba gusimbura Mufti Sheikh Hitimana Salim umaze imyaka 8 ayobora aba Isalm bo mu Rwanda. Kuri icyi cyumweru taliki 26 Gicurasi 2024.

Amatora ya Mufti yari ateganijwe mu mwaka wa 2020 ariko kubera icyorezo cya COVID 19 aba Islam ntibabashije gutora umuyobozi nk’uko byemejwe na Sheikh Mbarushimana Suleiman umujyanama wa Mufti w’u Rwanda.

Sheikh Mbarushimana asobanura byinshi kuri aya matora, yagaragaje ko ari amatora agomba gukorwa na Bose Kandi mu mucyo usesuye. Yavuze ko aya matora atangirira ku rwego rw’umusigiti akagera ku rwego rw’akarere n’intara hanyuma abahagarariye abandi bakitora mo Mufti.

Amatora y’aba Islam ku rwego rw’umusigiti hatorwa abantu babiri kandi bose bagomba kuba barize ishuri rya Tewologiya ya ki Islam. Aba ni Imam ari nawe muyobozi, ndetse n’umwungurije. Ba Imam barahura bagatora mo ababahagarariye ku rwego rw’uturere, abo ku turere nabo bakazitora mo abahagarariye ku ntara n’umujyi wa Kigali. Aba bahagarariye intara n’umujyi wa Kigali rero nibo bazahura ku cyumweru bakitora mo Umuyobozi mukuru, Mufti ndetse na Mufti wungirije, n’abagize komite Nyobozi.

Mu 2016 ubwo yatorerwaga kuyobora kuyobora aba Islam Mufti Salim Hitimana yari yiyemeje gushyira ho iherezo ku nyigisho z’ubuhezanguni zari bitangiye kwaduka mu Rwanda. Icyo gihe ndetse bamwe mu rubyiruko rw’aba Islam rwari rwatangiye kwinjizwa mu mitwe nka Al Shabaaba na Islamic State (ISIS).

Ibarura rusange ry’abaturage riheruka mu 2022 ryerekanye ko u Rwanda rufite aba Islam bangana na 2% by’abaturage bose batuye igihugu.

Isangize abandi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Iteganyagihe

loader-image
Kigali, RW
3:05 am, Jul 27, 2024
temperature icon 19°C
scattered clouds
Humidity 52 %
Pressure 1014 mb
Wind 3 mph
Wind Gust Wind Gust: 0 mph
Clouds Clouds: 40%
Visibility Visibility: 0 km
Sunrise Sunrise: 6:05 am
Sunset Sunset: 6:06 pm

Inkuru Zikunzwe