Abayobora batowe na 15 ku ijana ubwo niyo Demokarasi? Perezida Kagame yavuze kubanenga ko atorwa ku majwi menshi.

Umwanditsi Mukuru
Yanditswe na Umwanditsi Mukuru

Perezida Kagame akaba n’umukandi wa FPR Inkotanyi mu gitondo cyo kuri uyu wa mbera tariki ya 24 Kamena yiyamamarije mu karere ka Ngorore mu ntara y’Uburengerazuba.

Yabwiye abaturage ba Ngororero n’abandi bari baje kumushyigikira ko inzira u Rwanda rurimo  ireba Abanyarwanda ko ntabakwiye kuyivangamo.

Yababwiye ko “tariki ya 15 Nyakanga dufite guhitamo ibintu  bibiri abadepte hanyuma n’uzayobora repubulika y’u Rwanda,  hari abatajya  batwumva rero!  batumva u Rwanda ariko buhorobuho ibikorwa bizagenda bibasobanurira.”

- Advertisement -

Yanenze aba bivanga muri demokarasi y’u Rwanda kandi itabareba ati” Hari abantu bumva ko ngo ijana ku ijana  atari demokarasi,  kandi bazabyumva kuko demokarasi  inzira turimo ibyo tuzakora ku itariki  15 ni ibireba u Rwanda ntabwo bibareba cyane bireba twe , twe dukora ibitutreba.”

Perezida Kagame yabaciriye amarenga ko iby’iwabo ahubwo aribyo bibi ati” Ngo ijana  ku ijana  ngo ijana ku ijana ariko ishoboka gute? ngo ubwo nta demokarasi ihari .  Hari uwo nabajije nti ariko ubwo abayoborwa na 15   ku ijana iyo ni demikarasi gute? Hari benshi batotwa bakavamo babonye 15 ku ijana ndetse n’ababatoye ari nka 30  cyangwa  40 ku ijana by’abagombaga gutora  iyo niyo demokarasi ? gute se? . ntimugakangwe na mbyinshi bimwe birakangana ariko  harimo n’ubujiji”

Perezida Kagame yabwiye Abanye Ngororero  ko u Rwanda ruzi aho rwavuye mu myaka 30 ishize ndetse na mbere y’aho ashimangira ko ho byari bibi cyane.  Yababwiye ko aho u Rwanda rugeze hivugira bityo ko guhitamo ku itariki 15 bizoroha.

Perezida Kagfame  yababwiye ko   icyizere  bamuhaye ndetse n’icyizere abagirira ubwacyo byatanze igisubizo .

Isangize abandi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Iteganyagihe

loader-image
Kigali, RW
11:19 pm, Sep 28, 2024
temperature icon 21°C
scattered clouds
Humidity 60 %
Pressure 1012 mb
Wind 6 mph
Wind Gust Wind Gust: 0 mph
Clouds Clouds: 40%
Visibility Visibility: 10 km
Sunrise Sunrise: 5:46 am
Sunset Sunset: 5:53 pm

Inkuru Zikunzwe