Abimukira 5 bapfuye barohamye bajya mu Bwongereza

MUTANGANA Emmanuel
Yanditswe na MUTANGANA Emmanuel

Abimukira 5 barimo umwana bapfuye barohamye mu mazi y’inyanja y’Atlantika agabanya u Bufaransa n’u Bwongereza.

Aba bapfuye bageragezaga kwambuka binjira mu Bwongereza ejo ku wa kabiri, tariki 23 Mata 2024.

Ni nyuma y’amasaha make u Bwongereza bwemeje itegeko ryo kohereza abimukira mu Rwanda mu rwego rwo guca intege abigabiza ingendo zishyira ubuzima bwabo mu kaga baza muri iki gihugu.

Itangazo ryasohowe n’urwego rw’abashinzwe kurinda inkombe z’inyanja (des gardes-côtes) muri Atlantika, rivuga ko abantu bagera ku 112 ari bo bari mu bwato bwari bwigabye muri iyo nyanja inyurwamo n’amato menshi, nyuma burameneka abantu bararohama mu gihe bari bageze hafi y’aho bambukira. Abakora ubutabazi barokoye abantu 49, bane muri bo bajyanwa mu bitaro. Abasigaye bagumye kuri ubwo bwato biyemeza kugera mu Bwongereza.

Kuva uyu mwaka watangira, abimukira barenga 6000 bamaze kugera mu Bwongereza bakoresheje ayo mato matoya buzuza umwuka akareremba hejuru y’amazi, gusa ngo aba ashobora gushwanyuzwa n’umuhengeri igihe icyo aricyo cyose mu rugendo rwo kugera mu Bwongereza.

Isangize abandi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Iteganyagihe

loader-image
Kigali, RW
2:39 am, May 6, 2024
temperature icon 22°C
broken clouds
Humidity 73 %
Pressure 1020 mb
Wind 3 mph
Wind Gust Wind Gust: 0 mph
Clouds Clouds: 75%
Visibility Visibility: 0 km
Sunrise Sunrise: 5:55 am
Sunset Sunset: 5:57 pm

Inkuru Zikunzwe