Itsinda ry’abanyeshuri bo mu ishuri ry’ingabo z’ubwongereza rya Royal College of Defence ziri mu Rwanda mu ishuri rya Rwanda Peace Academy riherereye I Musanze aho bavuga ko baje kungurana ibitekerezo ku masomo ajyanye no gucunga umutekano ndetse no kwiga amateka y’u Rwanda.
Uruzinduko rw’aba banyeahuri bayobowe na Lt Gen (Rtd) Sir George Norton ruzamara iminsi 4 uhereye kuwa 14 – 19 Gicurasi.
Mu itangazo ryasohowe n’ikigo cy’u Rwanda cyigisha inzego z’umutekano Rwanda Peace Academy rivuga ko aba bongereza baganirijwe ku mavu n’amavuko y’icyi kigo, intego zaryo ndetse nk’ibyo rimaze kugera ho.
Ishuri rya Royal College of Defence ryo mu bwongereza risanzwe rifite ubunararibonye mu gutegura aba ofisiye bo ku rwego rwo hejuru mu ngabo z’ubwongereza, guhugura abadipolomate b’abasivili ndetse no guhugura abacunga umutekano mu mahanga. Intego zaryo ni ugutegura abashinzwe gucunga umutekano bafite ubushobozi bwo ku rwego mpuzamahanga.
Iri tsinda ry’abanyeshuri bo mu ngabo z’ubwongereza ryakiriwe n’umugaba w’ingabo z’u Rwanda Gen Mubarakh Muganga ndetse banahabwa ibiganiro ku mavugurura y’ingabo z’u Rwanda mu bihe bitandukanye.
Muri uru ruzinduko aba basirikare bazasura ibigo bitandukanye birimo icyicaro gikuru cy’ingabo z’u Rwanda, ikigo cyo gucunga umutekano no kwita ku bana cyitiriwe Dallaire, urwibutso rwa jenoside yakorewe abatutsi ndetse n’ingoro y’urugamba rwo kubohora Igihugu.