Abongerera agaciro amabuye yo mu Rwanda bagiye kugabanyirizwa umusoro

Umwanditsi 3
Yanditswe na Umwanditsi 3

Umushinga w’itegeko rigenga umusoro ku mabuye y’agaciro rivugururye uri kwigirwa mu nteko ishingamategeko y’u Rwanda urateganya kugabanya umusoro ku bongerera agaciro amabuye acukurwa mu Rwanda. Bagasora macye ugereranije n’abacukura amabuye bakayagurisha ntacyo bayahinduyeho.

Iri tegeko rishya ryamaze kuva mu mutwe w’abadepite, rije gusimbura itegeko rigenga umusoro ku mabuye y’agaciro ryari risanzwe ryatowe mu 2013. Iri tegeko riri kuvugururwa ryanenzwe ko ritahaga agaciro abafite inganda zongerera agaciro amabuye y’agaciro. Basoraga amafaranga amwe n’ayo abacukuzi gusa basora ku isoko ry’amabuye y’agaciro.

Ingingo ya 4 muri uyu mushinga w’itegeko rishya rero iteganya ko umuntu wongerera agaciro amabuye yo mu Rwanda azajya agabanyirizwa umusoro ku mabuye y’agaciro yongerewe agaciro ku gipimo kiri hagati ya 3% na 0.5% bitewe n’ubwoko bw’amabuye yongereweagaciro; mu gihe uzajya yohereza hanze amabuye atongerewe agaciro we azajya yongererwa umusoro kuri icyi gipimo n’ubundi.

Muri iri tegeko kandi hari ho koroherezwa kw’abongerera agaciro amabuye avuye ahandi bagamije kongera kuyohereza mu mahanga. U Rwanda ruvuga rwifuza kureshya abashoramari benshi mu nganda zongerera agaciro amabuye y’agaciro bityo rukagabanya cyane icuruzwa ry’amabuye y’agaciro atongerewe agaciro yoherezwa hanze.

Mu mwaka wa 2023 u Rwanda rwinjije Miliyari 1.1 y’amadorali ya Amerika, avuye kuri Miliyoni 772 z’ama dorali ya Amerika yari yinjijwe mu 2022. Intego y’umwaka wa 2024 ubu ni ukwinjiza Miliyari 1.4 y’amadorali ya Amerika aturutse mu mabuye y’agaciro.

Isangize abandi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Iteganyagihe

loader-image
Kigali, RW
12:11 am, May 4, 2024
temperature icon 18°C
thunderstorm with rain
Humidity 100 %
Pressure 1014 mb
Wind 3 mph
Wind Gust Wind Gust: 0 mph
Clouds Clouds: 100%
Visibility Visibility: 0 km
Sunrise Sunrise: 5:55 am
Sunset Sunset: 5:57 pm

Inkuru Zikunzwe