Havutse injyana nshya yitezweho kuzaba ikirango cya muzika Nyarwanda

Ubwanditsi
Yanditswe na Ubwanditsi

Inzu itunganya umuziki mu Rwanda izwi nka Country Records, yatangije injyana nshya yiswe ‘Afro Gako’ yitezweho kuba umwihariko wa muzika Nyarwanda.

Nduwinana Jean Paul wamenyekanye nka Noopja ari nawe washinze iyi nzu ya Country Records yatangije iyi njyana, avuga ko impamvu yo guhanga iyi njyana ari uko umuziki w’u Rwanda utagira umwihariko.

Ati “Ntitugira umwihariko kandi dufite byinshi byiza twakora. Ubu uzajya yumva iyi njyana ya Afri Gako azajya ahita amenya ko ari indirimbo ikomoka mu Rwanda.”

Umuhanzi Juno Kizigenza uri mu bagezweho mu gihugu muri iyi minsi, ni we watangiranye n’iyi njyana mu ndirimbo “abahungu” yasohoye yumvikanamo umudiho wa Afurika n’ibicurangisho byo mu Rwanda.

 

Isangize abandi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Iteganyagihe

loader-image
Kigali, RW
2:37 pm, May 2, 2024
temperature icon 24°C
light rain
Humidity 65 %
Pressure 1017 mb
Wind 8 mph
Wind Gust Wind Gust: 0 mph
Clouds Clouds: 75%
Visibility Visibility: 0 km
Sunrise Sunrise: 5:55 am
Sunset Sunset: 5:57 pm

Inkuru Zikunzwe