“Afurika basuzuguye bagiye kuyifuza” Perezida Kagame

Umwanditsi Mukuru
Yanditswe na Umwanditsi Mukuru

Mu nteko rusange ya 59 ya Banki nyafurika itsura amajyambere Perezida wa Repubulika Paul Kagame yagarutse ku butunzi umugabane wa Afurika ufite ndetse n’iterambere ry’abawutuye, yemeza ko abasuzuguye Afurika igihe kirekire gishize bagiye kuyifuza.

Perezida Kagame yavuze ko isi ifite ubutunzi budasaranganyijwe kimwe. Yemeza ko hari abahisemo kubwikubira ndetse n’imiterere y’imiyoborere ku isi igaha bene abo ububasha bwo gukomeza kubwigwiza ho. Gusa akemeza ko bishoboka cyane ko umugabane wa Afurika nawo washaka uburyo bwo kubyaza umusaruro amahirwe awurimo.

Perezida Kagame yibukije abari muri iyi nteko rusange ya 59 ya Banki nyafurika itsura amajyambere ko mu myaka iri imbere Afurika ariwo mugabane uzaba ufite abaturage benshi bafite amikoro agerageje kuba babasha kwibonera ibyangombwa by’ibanze mu buzima. Ati ” Bizaba ari n’inyungu z’abahoze basuzugura umugabane wa Afurika bazabona neza ko bawukeneye. Kubera ko ukugira abaturage benshi bishoboye muri Afurika ni byo bizaha isi yose iterambere.”

Perezida Kagame yibukije ko amahirwe Afurika ifite nta wundi ukwiriye kuyungukiramo mbere y’umunyafurika. Asaba ko abanyafurika bagomba kuba ku ruhembe mu guharanira iterambere ryabo. Ati “Ku bwacu ariko Kandi n’isi yose izabyungukira mo.” Perezida Kagame Kandi yasabye abanyafurika guhindura imyumvire bakumva ko iterambere ryabo nta wundi bagomba kuritegereza ho.

Perezida Kagame yari mu kiganiro kimwe na Perezida wa Kenya William Ruto. Nyuma y’iyi nama abakuru b’ibihugu byombi banagiranye ibiganiro Perezida Ruto. Abinyujije ku rukuta rwe rwa X Perezida Ruto yemeje ko ahuje imyumvire na mugenzi we w’u Rwanda ko ibihugu bikize bikwiriye guhabwa inguzanyo n’ibigenga mpuzamahanga ku nyungu imwe n’iy’ibihugu biri mu nzira y’iterambere. Nka kimwe mu byakura ho ukwikubira umutungo w’isi kwa bamwe.

Isangize abandi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Iteganyagihe

loader-image
Kigali, RW
6:29 am, Jul 27, 2024
temperature icon 16°C
scattered clouds
Humidity 59 %
Pressure 1016 mb
Wind 3 mph
Wind Gust Wind Gust: 0 mph
Clouds Clouds: 40%
Visibility Visibility: 0 km
Sunrise Sunrise: 6:05 am
Sunset Sunset: 6:06 pm

Inkuru Zikunzwe