Aho Perezida Kagame yakuye igitekerezo cyo kubaka BK Arena

Umwanditsi Mukuru
Yanditswe na Umwanditsi Mukuru

Masai Ujiri, Perezida w’ikipe ya Toronto Raptors yavuze ko  Perezida Kagame ajya gutekereza kubaka BK Arena byaturutse  ku butumire yari yamuhaye  akishimira Arena bareberagamo umukino i Toronto muri Canada.

Ibi Masai Ujiri yabivugiye muri Rwanda Day yabereye i Washington muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ubwo yagarukaga ku ishoramari muri siporo. Yavuze ko Abanyafurika bakwiye kuzamura imyumvire bagafata siporo n’imyidagaruro nk’ahantu heza ho gushorwa imari ntibakomeze kuyifata nk’ikintu gisanzwe cyo kwishimisha cyangwa guhatana gusa.

Massai yagize ati”Ngiye kubabwira inkuru  muri 2016!  natumiye  umuryango wa Perezida w’u Rwanda i Toronto  muri All Star Game, byari ibintu bidasanzwe kuri buri muntu kubona iyo Arena twari dufite. Hari Kobe Bryant, Drake… buri muntu wese watekereza yari ahari.  Perezida Kagame yaraje turicara  tureba umukino [   ] ariko akajya yubika  umutwe  hasi , Ange Kagame yari kumwe n’umugore wanjye baraza barambwira bati jyenda urebe icyabaye! ndagenda ndamubaza nti nyakubahwa Perezida umeze  neza? arambwira ati “yego Masai ushobora kumbwira igiciro mbyansaba kubaka Arena nk’iyi ? hhhhhhh iyo Arena ni iriya mwabonye muri Video”.

Yavuze ko BK Arena ari igikorwa remezo cy’ingenzi  ndetse kinjiza amafaranga biciye mu buryo butandukanye byaba abaza kuharebera imikino n’indi myidagaduro ndetse no mu kwamamaza,  yavuze  ko Arena nta handi iri muri Afurika mu bihugu biteye imbere kurusha u Rwanda.

Mu ijambo rye, Perezida Kagame yakomoje ku gitekerezo cyo kubaka BK Arena, ati “Icyo Masai atababwiye, ni uko ubwo narimo nishima mu mutwe, nari ndimo nikora mu mifuka nibaza aho amafaranga azava… ariko icyo gihe nari mbizi ko byose bishoboka”.

Yakomeje avuga ko yakomezwaga n’intego u Rwanda rwihaye zo gukora cyane, kwitegura, kwiga amasomo ava mu mateka yarwo, kubakira ku byagezweho no kwizera ko ejo hazaza hazaba heza kandi abanyarwanda babiharaniye.

Masai yasabye Abanyafurika batuye hanze yayo gutekerereza uyu mugabo bakagira uruhare mu iterambere ryawo ati”Njyewe mu byo nkora byose  mu kazi kanjye harimo gushakisha impano mu Burayi n’ahandi, aho ngenda hose icyiza mu mutwe wanjye ni umugabane wacu. Uko twakura ndetse n’uko twakomeza kuwufasha…. nagira ngo mbabwire ko ibyo Perezida Kagame ari gukora ari impinduramatwara muri Afurika, ni  icyerekezo”

Masai yavuze ko iterambere rya Afurika rishoboka  kuko icyo risaba cya mbere ari abantu kandi ko Afurika ifite abantu ku Isi hose atanga ingeno mu makipe akomeye ku Isi mu mupira w’amaguru ko yose arimo Abanyafurika benshi.

 

 

 

Isangize abandi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Iteganyagihe

loader-image
Kigali, RW
8:15 pm, May 19, 2024
temperature icon 22°C
broken clouds
Humidity 68 %
Pressure 1020 mb
Wind 11 mph
Wind Gust Wind Gust: 0 mph
Clouds Clouds: 75%
Visibility Visibility: 0 km
Sunrise Sunrise: 5:55 am
Sunset Sunset: 5:57 pm

Inkuru Zikunzwe