Kuwa 30 Gicurasi,U Rwanda rwasinye amasezerano y’inguzanyo ingana na Miliyoni 20 z’amadorali ya Amerika rwahawe n’ikigega cy’iterambere cy’abarabu cya Kowait ( Kuwait Fund for Arab Economic Development (KFAED) ni amafaranga agiye gushorwa mu isanwa ry’umuhanda Muhanga – Nyange.
Minisitiri w’imari n’igenamigambi Dr Uziel Ndagijimana niwe washyize umukono kuri aya masezerano ahagarariye u Rwanda mu gihe ku ruhande rwa KFAED yashyizee ho umukono n’umuyobozi mukuru w’icyi kigega Waleed Al-Bahar.
Isinywa ry’aya masezerano ni kimwe mu bice byo ruhande rw’inteko rusange ya Banki nyafurika itsura amajyambere AfDB yaberaga I Nairobi muri Kenya. Aya mafaranga azafasha kuzuza umuhanda wari wararangiye gusanwa wa Rubengera – Muhanga.
Umuhanda Rubengera Muhaga ufite ibice bitatu: igice cya Rubengera – Rambura kigizwe na Km 15.15 cyari cyaratewe inkunga n’ikigega cy’iterambere cy’ubwami bwa Saoudi Arabia.(Saudi Fund for Development). Igice cya kabiri ni Rambura – Nyange kingana na Km 22. Icyi cyatewe inkunga n’ikigega cy’iterambere cya Abu Dhabi. (Abu Dhabi Fund for Development) Igice cya Gatatu cyatewe inkunga na Kuwait (Kuwait Fund for Arab Economic Development) ni igice cya Nyange – Muhanga gifite Km 24.
Imirimo yo kubaka ibice bibiri bibanza ni ukuvuga kuva Rubengera kugera I Nyange kuri ubu igeze kure gusa hari hataraboneka amafaranga yo gusana igice cya Gatatu.
Uyu ni umwe mu mihanda ikoreshwa cyane mu kugenderana kw’abatuye intara y’uburengerazuba, amajyepfo bagana mu mujyi wa Kigali. Ndetse ni umuhanda kuri ubu wifashishwa cyane n’abagana uturere twa Rusizi na Nyamasheke bagabanyije cyane gukoresha umuhanda wo mu ishyamba rya Nyungwe.