Amaguriro y’abashinzwe umutekano “Army Shops” yemerewe gukora n’ubundi bucuruzi

Umwanditsi Mukuru
Yanditswe na Umwanditsi Mukuru

Itegeko rigenga ingabo z’igihugu rivuguruye ryatowe n’abagize inteko ishingamategeko kuwa 02 Gicurasi riha uburenganzira amasoko yari asanzwe ari ihahiro ry’abagize inzego z’umutekano azwi nka Army Shop “AFOS” kuba yakora ubundi bucuruzi.

Iyi ni ingingo yagiwe ho impaka cyane mu nteko ishingamategeko. Hon Depute Jean Pierre Hindura yabajije Minisitiri w’umutekano wagezaga uyu mushinga w’itegeko ku bagize inteko ishingamategeko niba kuba Ami shopu zigiye gucuruza bitazabangamira abandi bacuruzi cyane ko aya masoko yo acuruza adatanga umusoro.
Depute Hindura abaza niba urugero Ami shopu yemerewe guhatanira isoko ryo kugemura ibiribwa nko mu mashuri, ko isanzwe idasora ntibizatuma yica ibiciro by’abandi bacuruzi basanzwe bakora ayo masoko batanga n’umusoro.

Minisitiri w’umutakano Juvenal Marizamunda yasobanuye ko Ami shopu ngo nta mafaranga zishyirwa mo na Leta. Avuga ko Leta yatanze igishoro aya masoko yatangiranye gusa ngo icyo Leta yayakoreye gituma n’ibiciro byayo biba biri hasi ugereranije n’ahandi ni uko yayakuriye ho umusoro ku bicuruzwa bizwi acuruza.
Minisitiri Marizamunda yongera ho ko aya maguriro ngo yagiye yunguka. Inyungu zayo ngo ugasanga ari amafaranga abikwa muri Banki gusa. Izi nyungu ngo hari ubwo zigurwa mo imigabane ku isoko ry’imari n’imigabane. Ashimangira ko Ami shopu niramuka ikoze ubucuruzi muri ayo mafaranga yunguka ikayashora mu bucuruzi busanzwe butanga umusoro nayo izasora nk’abandi bose.

Depute Hindura yasabye ko ibi nabyo byongerwa mu itegeko. Amaguriro y’abashinzwe umutekano yashinzwe mu mwaka wa 2012, atangira ari amasoko agenewe abasirikare n’imiryango yabo. Nyuma yaje kugenda yaguka yemerera n’abapolisi ndetse n’abagize urwego rw’abacungagereza kuyahahira mo.

Isangize abandi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Iteganyagihe

loader-image
Kigali, RW
10:58 am, Jul 27, 2024
temperature icon 24°C
scattered clouds
Humidity 41 %
Pressure 1014 mb
Wind 7 mph
Wind Gust Wind Gust: 0 mph
Clouds Clouds: 40%
Visibility Visibility: 0 km
Sunrise Sunrise: 6:05 am
Sunset Sunset: 6:06 pm

Inkuru Zikunzwe