APR FC izakina na Musanze FC mu gihe Rayon Sports izakina na Police FC mu mikino y’igikombe cy’intwari kigamije gufasha Abanyarwanda kwizihiza umunsi w’intwari uba tariki ya 1 Gashyantare.
Iyi mikino izahuza amakipe ane ya mbere ayoboye ayandi muri shampiyona y’umupira w’amaguru kugeza aho igeze.
APR FC ya mbere izahura na Musanze FC ku cyumweru tariki ya 28 Mutarama saa cyenda zuzuye kuri uwo munsi kandi saa kumi n’ebyiri Police FC izakina na Rayon Sports, imikino yose izabera kuri Sitade ya Kigali Pele.
Amakipe azatsinda ategerejwe kuzahura ku mukino wa nyuma tariki ya 1 Gashyantare yishakemo izatwara igikombe. Kuri uwo munsi kandi mu bagore Rayon Sports y’abagore izahura AS Kigali nayo y’abagore.
Muri iri rushanwa ikipe ya mbere izahembwa miliyoni 6Frw mu gihe iya kabiri izahabwa miliyoni 3Frw mu bagabo. Mu bagore izatwara igikombe izanahembwa amafaranga y’u Rwanda miliyoni 4Frw mu gihe iya kabiri izahabwa miliyoni 2Frw.