Uko amakipe azahura mu gikombe cy’Intwari

Umwanditsi Mukuru
Yanditswe na Umwanditsi Mukuru

APR FC izakina na Musanze FC mu gihe Rayon Sports izakina na Police FC mu mikino y’igikombe cy’intwari kigamije gufasha Abanyarwanda kwizihiza umunsi w’intwari uba tariki ya 1 Gashyantare.

Iyi mikino izahuza amakipe ane ya mbere ayoboye ayandi muri shampiyona y’umupira w’amaguru kugeza aho igeze.

APR FC ya mbere izahura na Musanze FC ku cyumweru tariki ya 28 Mutarama saa cyenda zuzuye kuri uwo munsi kandi saa kumi n’ebyiri Police FC izakina na Rayon Sports, imikino yose izabera kuri Sitade ya Kigali Pele.

Amakipe azatsinda ategerejwe kuzahura ku mukino wa nyuma tariki ya 1 Gashyantare yishakemo izatwara igikombe. Kuri uwo munsi kandi mu bagore Rayon Sports y’abagore izahura AS Kigali nayo y’abagore.

Muri iri rushanwa ikipe ya mbere izahembwa miliyoni 6Frw mu gihe iya kabiri izahabwa miliyoni 3Frw mu bagabo. Mu bagore izatwara igikombe izanahembwa amafaranga y’u Rwanda miliyoni 4Frw mu gihe iya kabiri izahabwa miliyoni 2Frw.

 

Isangize abandi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Iteganyagihe

loader-image
Kigali, RW
9:56 am, Jul 27, 2024
temperature icon 22°C
scattered clouds
Humidity 46 %
Pressure 1015 mb
Wind 6 mph
Wind Gust Wind Gust: 0 mph
Clouds Clouds: 40%
Visibility Visibility: 0 km
Sunrise Sunrise: 6:05 am
Sunset Sunset: 6:06 pm

Inkuru Zikunzwe