Amataliki y’itorero Mutimawurugo – Diaspora 2024 yamenyekanye

Umwanditsi Mukuru
Yanditswe na Umwanditsi Mukuru

Ministeri y’ububanyi n’amahanga y’ u Rwanda yongeye guhamagarira abanyarwandakazi bari mu mahanga kwitabira icyiciro cya kabiri cy’itorero MUTIMAWURUGO – DIASPORA riteganijwe ku mataliki ya 12-24 Ukwakira uyu mwaka. 

Iri torero rizaba ari icyiciro cya kabiri. Icya mbere cyari cyitabiriwe n’abanyarwandakazi 58 baturutse mu bihugu 15 byo hirya no hino ku isi. Mu bitabiriye hari mo abanyarwandakazi baba mu mahanga, abanyarwandakazi bakuriye mu mahanga ndetse n’abanyarwandakazi barereye abana babo mu mahanga.

Mu masomo yibandwa ho muri iyi gahunda hari mo umuco nyarwanda n’indagagaciro zawo, amateka y’u Rwanda ndetse n’icyerekezo cy’u Rwanda mu hazaza.

Abanyarwanda baba mu mahanga bakunze kuganzwa n’ingengabitekerezo za bamwe muri bo bavuga ko batavuga rumwe n’ubutegetsi buri ho mu Rwanda, bagakomeza kurwangisha amahanga no kwangisha ubutegetsi bw’u Rwanda abo hirya no hino ku isi.

Isangize abandi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Iteganyagihe

loader-image
Kigali, RW
12:32 am, May 20, 2024
temperature icon 17°C
broken clouds
Humidity 93 %
Pressure 1022 mb
Wind 9 mph
Wind Gust Wind Gust: 0 mph
Clouds Clouds: 75%
Visibility Visibility: 0 km
Sunrise Sunrise: 5:55 am
Sunset Sunset: 5:57 pm

Inkuru Zikunzwe