Amateka y’ubukoloni agiye kujya yibanda ku ngaruka bwasigiye u Rwanda

Umwanditsi Mukuru
Yanditswe na Umwanditsi Mukuru

Hamwe mu ho abanyarwanda benshi bigira amateka y’ubukoloni ni ku ngoro ndangamurage yitiriwe umudage Richard Kandt iherereye mu karere ka Nyarugenge mu mujyi wa Kigali. Aha hari gukorwa amavugurura agamije kugaragaza ingaruka ubukoloni bwagize ku Rwanda. Hakaba ahantu ho kwigira aya mateka.

Iyi ngoro igiye kuvugururwa ndetse mu rwego rwo kwigobotora ubukoloni byuzuye n’ikibumbano cy’uyu mudage uri mu bageze mu Rwanda mbere kizakurwa ho. Hari ibindi bimenyetso by’umurage w’u Rwanda byatwawe mu budage bigiye kugaruka muri iyi ngoro ndetse hari amafoto amwe namwe yafashwe mu bihe by’ubukoloni yamaze kugezwa mu Rwanda. Mu mavugurura agiye gukorwa kuri iyi ngoro ngo azibanda ku kugaragaza ingaruka z’ubukoloni ku mateka y’u Rwanda.

Icyahoze ari inzu y’umuturage w’Ubudage Richard Kandt ku musozi wa Nyarugenge cyahinduwe inzu ndangamurage y’amateka kuva muri Kamere muri 2006. Iyi nzu ndangamurage yibanda ku kwerekana impinduka zibaho ku binyabuzima , ibisobanuro bya Flora na Fauna muri Pariki Kamere z’u Rwanda (Nyungwe, Akagera n’ibirunga), imiterere y’u Rwanda, ibyo Ubudage n’u Rwanda basangiye mu mateka.

Muri iyi ngoro Kandi hamurikwa ibikururuka bizima (inzoka) hagamijwe gusobanura isano iri hagati y’ibinyabuzima n’amateka nk’impamvu yo kubaho.

Isangize abandi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Iteganyagihe

loader-image
Kigali, RW
10:48 am, Jul 27, 2024
temperature icon 24°C
scattered clouds
Humidity 41 %
Pressure 1014 mb
Wind 7 mph
Wind Gust Wind Gust: 0 mph
Clouds Clouds: 40%
Visibility Visibility: 0 km
Sunrise Sunrise: 6:05 am
Sunset Sunset: 6:06 pm

Inkuru Zikunzwe