Amatora: Mbere yo kwiyamamaza hagezwe ho icyi?

Umwanditsi Mukuru
Yanditswe na Umwanditsi Mukuru

Mu myiteguro y’amatora y’umukuru w’igihugu n’ay’abagize inteko ishingamategeko umutwe w’abadepite ubu hari gusuzumwa ibyangombwa by’abarenga 600 byagejejwe kuri Komisiyo y’igihugu y’amatora. Harimo iby’abakandida bigenga harimo n’abatanzwe n’imitwe ya Politiki.

Icyiciro gikurikiyeho cyo kwitega ni urutonde rw’agateganyo rw’abakandida ruzatangazwa kuwa 6 Kamena. Uru rubanziriza urutonde ntakuka ruzatangazwa kuwa 14 Kamena 2024. Izi zose zizashyirwa ku rubuga rwa Komisiyo y’igihugu y’amatora.

Iyi ni iminsi abasabye kuba abakandida basabwa kwirinda ibikorwa byo kwiyamamaza kuko amategeko abibuza. Ubu abatanze ibyangombwa bituzuye bashobora kubijyana kuri NEC bikongerwa muri Dosiye zabo. Gusa nihamara gutangazwa urutonde rw’agateganyo ntabwo ibi byangombwa bizaba bicyakirwa. Uwifuje kuba umukandida wakwisubiraho nawe ubu yemerewe gukura mo Dosiye ye mbere y’uko hatangazwa urutonde rw’agateganyo. Ibi bikorwa handikirwa umuyobozi wa Komisiyo y’igihugu y’amatora.

Iyo hamaze gutangazwa urutonde ntakuka. Ruzasohoka kuwa 14 Kamena nta mukandida wemererwa gukura mo ubusabe bwe kuko haba hatangiye gukorwa impapuro z’itora. N’uwakuramo kandidatire ye ntibyabuza ko yazagaragara ku rupapuro rw’itora. Gahunda yo kwiyamamaza izatangira kuwa 22 Kamena irangire kuwa 13 Nyakanga.

Kuwa 14 Nyakanga abanyarwanda baba mu mahanga bazatora Umukuru w’igihugu n’abadepite. Kuwa 15 Nyakanga abanyarwanda bari imbere mu gihugu nabo bazatora umukuru w’igihugu n’abadepite 53 bo mu myanya rusange. Kuwa 16 Nyakanga hazatorwa abadepite bahagarariye ibyiciro byihariye. Aba barimo abagore, urubyiruko n’abafite ubumuga. Kuwa 20 Nyakanga hazatangazwa ibyavuye mu matora by’agateganyo mu gihe ibyavuye mu matora bya burundu bizatangazwa kuwa 27 Nyakanga 2024.

Isangize abandi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Iteganyagihe

loader-image
Kigali, RW
10:02 am, Jul 27, 2024
temperature icon 22°C
scattered clouds
Humidity 46 %
Pressure 1015 mb
Wind 6 mph
Wind Gust Wind Gust: 0 mph
Clouds Clouds: 40%
Visibility Visibility: 0 km
Sunrise Sunrise: 6:05 am
Sunset Sunset: 6:06 pm

Inkuru Zikunzwe