Amavugurura ku tugali yabaye nk’igaruka rya Yezu

Umwanditsi Mukuru
Yanditswe na Umwanditsi Mukuru

Umushinga wo kongerera urwego rw’akagali abakozi ni umwe mu mishinga imaze guhererekanwa n’aba Minisitiri benshi banyuze muri Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu mu myaka itandatu ishize barimo Kaboneka Francis, Prof Shyaka Anasthase, Gatabazi Jean Marie Vianney na Jean Claude Musabyimana. Bose iyi dosiye bayisanga muri Minaloc bakayisiga.

Mu 2018 nibwo Perezida Kagame yahuraga n’abayobozi b’inzego z’ibanze mu mwiherero wabereye muri stade nto “Petit stade”, Habitegeko François wayoboraga Akarere ka Nyaruguru yamugejejeho ikibazo cy’ubuke bw’abakozi ku rwego rw’Akagali.

Ati “Ni ikibazo cy’ubushobozi duha urwego rw’akagali kandi ni yo ndorerwamo, abaturage bareberamo leta”.

Perezida Kagame yabyumvise vuba agira ati “ikibazo kirumvikana, nta mpamvu buzurirana hejuru hariya, hasi nta gihari. Minisitiri Kaboneka yari amaze kumbwira ko bigitekerezwa, igisigaye ni ukubyihutisha bigashyirwa mu bikorwa”.

Kuri Habitegeko wayoboraga Nyaruguru nta n’ingengo y’imari yumvaga ikenewe, umuti w’iki kibazo we yawuvugutiraga mu kugabanya abakozi bo ku rwego rw’akarere n’umurenge bakegerezwa abaturage ku tugali.

Ati “Nta yindi ngengo y’imari ikenewe ariko nubwo yakenerwa ibihombo duterwa n’uko ruriya rwego rudakora neza…”

Ikibazo cy’ubuke mu mubare no mu bushobozi bw’abakozi bo ku rwego rw’utugali, gishorera umuzi mu mavugurura y’inzego z’imitegekere mu Rwanda yabaye mu 2005. Aya mavugurura yagennye ko urwego rw’akagali rugira abakozi babiri. Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagali “Gitifu”, ndetse n’umukozi ushinzwe iterambere “SEDO”.

Abakozi bo ku kagali ni bantu ki? 

Urubuga rwa Guverinoma y’u Rwanda rugaragaza ko abakozi babiri bo ku kagali basabwa kuba nibura bararangije amashuri atandatu yisumbuye. Ibituma n’ubushobozi bw’abari kuri uru rwego bukemangwa ugereranyije n’ubw’ababasaba raporo.

Mu nteruro imwe aba bitwa abakozi ba Minisiteri zose kuko ngo basabwa gutanga raporo ku nzego zose. Imbonerahamwe y’inshingano z’inzego z’imitegekere mu Rwanda igenera urwego rw’akagali serivisi 22 izi zikaba zigomba gutangwa n’aba bakozi 2. Uretse izi zigaragara muri iyi mbonera hamwe kandi aba nibo bakurikirana ubuzima bwose bw’imidugudu igize akagali kuva ku muturage wa ntaho nikora ukeneye gufashwa kugeza ku muturage wifite ushobora gufasha bagenzi be.

Aba bakozi  bagomba kumanuka bakagera ku baturage urugo ku rundi bamenya byinshi birimo nk’ubwiherero, isuku mu ngo n’ibindi. Bagomba kandi kugera mu mirima y’abaturage ngo bamenye ishusho y’ubukungu bushingiye ku buhinzi.

Umwe mu baganiriye na Makuruki.rw yongeye ho ko “ubundi izi ni zo zari inshingano z’ibanze za SEDO”. Hari ibibazo bibasaba kujya kubikemurira aho byabereye, hakaba kandi inama rimwe na rimwe zitegurwa n’abo mu nzego zikuriye akagali.

Ku birebana n’igihembo bagenerwa si ko bose banganya umushahara, ibi bigashingira ku turere bakoreramo ndetse n’uburambe bagenda bagira mu kazi, gusa abemeye kugira amakuru baduha kuri iyi ngingo baduhamirije ko bahembwa hagati y’ibihumbi 80 Frw na 140 Frw.

Aya ni amafaranga mu mwaka wa 2023 mu itorero rya ba Rushingwangerero bagaragarije umukuru w’igihugu ko ari igihembo gituma batura mu manegeka ngo bakabura aho bahera babwira umuturage kuva mu manegeko nabo batayikuyemo.

Ni isezerano rirambiranye

Kuva iyi gahunda yatangira kumvikana mu bitangazamakuru bitandukanye mu 2018 yemejwe na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika abayoboye Ministeri y’ubutegetsi bw’igihugu uhereye kuri Francis Kaboneka yahize kuyihutisha.

Mu 2019 ubwo yinjiraga muri MINALOC, uwari umunyamabanga uhoraho Dusengiyumva Samuel mu ihererekanyabubasha na Ingabire Assoumpta yari asimbuye muri iyi ntebe yaje avuga ko icya mbere agiye kwibandaho ari ukuvugurura imiyoborere yo ku kagali; ibyo abanyarwanda baracyabitegereje.

Mu 2020 MINALOC iyobowe na Prof Shyaka ho simpatinda kuko wari umwaka igihugu cyahugiye mu guhangana na COVID -19.

Mu 2021 Gatabazi Jean Marie Vianney asimbura Prof Shyaka yinjiye avuga ko mu mezi make amavugurura mu tugali araba akozwe cyane ko yashimangiraga ko umurongo umukuru w’igihugu yatanze ari wo. Mu ihererekanya bubasha Gatabazi we yagaragaje ko izi nshingano asanze zimutegereje yari asanzwe abizi ko zateguwe; nyamara yabisize uko yabisanze.

Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu, Musabyimana muri uyu mwaka yabwiye abadepite ko aya mavugurura yatindijwe no kubura ingengo y’imari ariko ko biteganyijwe mu ngengo y’imari y’umwaka utaha. Minisitiri Musabyimana yagize ati “Hatagize igihinduka ntekereza ko mu ngengo y’imari y’umwaka utaha bizazamo”.

Kugeza ubu ntawe uzi neza umubare w’abakozi bazongerwa ku rwego rw’akagali nibiba bikozwe umwaka utaha koko. Gusa bimwe mu byifuzo by’abakora kuri uru rwego hari abagiye bagaragaza ko bakwiriye kuba nibura hagati ya bane na batandatu.

Gusa icyumvikana mu mvugo y’ubuyobozi bwa Ministeri y’ubutegetsi bw’igihugu mu 2024 ni uko aba bazaba abakozi bashya bakanagenerwa imishahara mishya bitandukanye n’ibyari igitekerezo mu 2018 ko abakozi basanzwe mu nzego z’imirenge n’uturere basarangwanwa mu tugali bigakorwa nta yindi ngengo y’imari.

Minisitiri Musabyimana yavuze ko ‘ byasabaga miliyari 24 Frw, bahitamo kugenda babikora mu byiciro kugira ngo bishoboke ko utugari duhinduka urwego rukomeye’.

Yatanze urugero ku bijyanye n’imishahara, avuga ko uramutse buri mukozi umwongeje ibihumbi 100 Frw, ugakuba n’utugari 2148 yaba ari amafaranga menshi yaba akenewe ako kanya ubihuje n’indi mishinga uru rwego rufitiwe bikaba byagorana.

U Rwanda rufite utugari 2,148, aho buri kagari biteganywa ko gatanga serivisi 22 ku baturage bari hagati ya 7000 na 9000, bangana n’ingo ziri hagati ya 900 na 1000. Kugira ngo izo serivisi zitangwe neza uru rwego rugomba kubakirwa ubushobozi buruta ubwo rufite ubu.

Isangize abandi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Iteganyagihe

loader-image
Kigali, RW
10:18 am, Jul 27, 2024
temperature icon 23°C
scattered clouds
Humidity 43 %
Pressure 1015 mb
Wind 8 mph
Wind Gust Wind Gust: 0 mph
Clouds Clouds: 40%
Visibility Visibility: 0 km
Sunrise Sunrise: 6:05 am
Sunset Sunset: 6:06 pm

Inkuru Zikunzwe