Umutwe w’iterabwoba w’Aba-Houthis, urwanya Leta ya Yemen, umaze iminsi ushotora ibihugu by’ibihangange, warashe ubwato bw’intambara bwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika (USA), nyuma y’iminsi mike hari undi ugabye igitero cy’indege ku ngabo z’iki gihugu kigahitana abasirikare bacyo batatu.
Uyu mutwe bivugwa ko uterwa inkunga n’igihugu cya Iran kidacana uwaka na Amerika, wigambye ko warashe ubwo bwato mu nyanja itukura ndetse n’ingabo za Leta Zunze Ubumwe Za Amerika zirwanira mu mazi zemeje aya makuru, gusa zivuga ko nta muntu n’umwe wahasize ubuzima.
Ubwanditsi