Amerika yashyikirije UN umushinga w’umwanzuro usaba agahenge muri Gaza

MUTANGANA Emmanuel
Yanditswe na MUTANGANA Emmanuel

Leta Zunze Ubumwe z’Amerika zatangaje ko zigiye gushyikiriza akanama ku muryango w’Abibumbye gashinzwe umutekano ku isi umushinga w’umwanzuro usaba agahenge muri Gaza mu ntambara ikomeje guhuza Israel ndetse n’umutwe wa Hamas.

Ni igikorwa cyabaye mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu, tariki 22 Werurwe 2024, nkuko byatangajwe na Ambasaderi w’ibiro by’Amerika mu muryango w’abibumye (UN), Antony Blinken.

Uyu mushinga ugaragaramo ko hakwiye kubaho agahenge muri Gaza kandi mu gihe cya vuba cyihuse, akaba ari n’umushinga wakozweho n’abanyamuryango b’akanama ka UN gashinzwe umutekano ku isi mu byumweru byinshi bitambutse.

Ingingo irimo ikomeye n’ijyanye no kurekura abafashwe bugwate n’imfungwa ku mpande zombi zihanganye.

Ibi bikaba bivuzwe mu gihe ku munsi w’ejo hashize ku wa kane n’ubundi u Bufaransa bwari bwatangaje ko buri gutegura umushinga w’umwanzuro uzashyikirizwa Umuryango w’Abibumbye usaba ko muri Gaza haboneka agahenge mu gihe cya vuba. Ni agahenge bifuza ko kamara igihe kirekire aho batanga igitekerezo cy’ibyumweru bitandatu ariko nabyo bishobora kwiyongera, ndetse Antony Blinken akaba amaze iminsi ibiri mu bihugu bya Arabiya Sawuditi na Misiri asaba ko ibi bihugu byakomeza gushyiramo imbaraga aka gahenge gashoboke.

Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’u Bufaransa yavuze ko babona igihe kigeze ngo hafatwe izindi ngamba mu kanama ka UN gashinzwe umutekano ku isi ku bijyanye n’intambara Ibera muri Gaza hagati Israel n’umutwe wa Hamas.

Iyi minisiteri yavuze ko mu gutegura uyu mushinga, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Bufaransa, Stéphane Séjourné, yagiranye ibiganiro na bagenzi be bo mu bihugu bya Algeria, Misiri, Jorudaniya na Palistine kugira ngo harebwe ibyashyirwa muri uyu mwanzuro, u Bufaransa ariko bwo ntago bwatangaje igihe uyu mushinga uzashyikirizwa Umuryango w’Abibumbye.

 

 

Isangize abandi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Iteganyagihe

loader-image
Kigali, RW
3:04 pm, Apr 27, 2024
temperature icon 25°C
light rain
Humidity 62 %
Pressure 1009 mb
Wind 2 mph
Wind Gust Wind Gust: 2 mph
Clouds Clouds: 43%
Visibility Visibility: 0 km
Sunrise Sunrise: 5:55 am
Sunset Sunset: 5:58 pm

Inkuru Zikunzwe