Amakosa ababyeyi bakora agatera abana gukura batigirira icyizere

Ubwanditsi
Yanditswe na Ubwanditsi

Hari imyaka umwana ageramo akumva ashaka kwigenga ariko bitandukanye no kumva ashaka kwigenga biza mu bwangavu no mu bugimbi, kuko uku kwigenga ko kuza mu myaka yo hasi, ndetse hari n’ababitangira bagifite amezi.

Uko kwigenga kandi kugira uruhare mu kuzatuma umwana akura yifitiye icyizere, ariko iyo umubyeyi atabyitayeho bitera umwana gukura atigirira icyizere. Dore amwe mu makosa ababyeyi benshi bakora agatera abana babo gukura batigirira icyizere:

  1. Kumucunga cyane

Iyo umwana ageze hagati y’amezi 18 na 36 atangira gushaka kumva ko yigenga kandi ko nawe hari ibyo ashoboye kuba yakora wenyine. Urugero, uzasanga umwana asahaka kwigaburira cyangwa se kwiyambika ariko ababyeyi bakamubuza. Si byiza ko ubuza umwana kugira ibyo akora ku giti cye ahubwo umutera umwete ukamushyigikira.

  1. Gukomeza kumva ko umwana ari uruhinja

Uko umwana akura, si byiza ko ukomeza kumwereka ko akiri uruhinja ngo umufate nkaho ntacyo ashoboye, ahubwo mutoze kwitwara nk’abantu bakuru, niba azi kuvuga umutume nko kukuzanira ikintu mu nzu, nakizana umushimire.

  1. Kwima umwana amahitamo

Nubwo atari byiza kureka ngo uyoborwe n’umwana ujye ugendera ku mahitamo ye, hari uburyo wakoresha umwana akumva ko ariwe wahisemo kandi n’ubundi ukamuha ibyo wari wateguye. Urugero: Ushobora kuba ufite amafaranga make ushaka kugurira umwana umwenda wo kwambara hasi, aho kumubaza ngo nkugurire iki? Kuko ashobora kuvuga ishati kandi atari yo washakaga, ushobora kumubaza ngo nkugurire ikabutura cyangwa ipantalo? Icyo gihe umwana azishima ko ariwe wakoze amahitamo kandi nawe umuhe ibyo ufite bitakuruhije.

  1. Kurambirwa umuvuduko w’umwana

Niba umwana agerageje kugira icyo akora ku giti cye wihita urambirwa ngo ubimukorere kuko we ashimishwa no kubona abyikoreye bikarangira. Urugero: Umwana ashobora kuba ashaka kwigenza ariko ukabona aho mujya mutari bugerereyo vuba kuko agenda gahoro, ugahita umuterura, niko atangira kuzana akantu ko kwisuzugura.

Ibi bikunze kuba ku mirimo yose umwana ashatse kwikorera, nko kwiyambika, kwirisha, n’ibindi, ugasanga umubyeyi cyangwa se undi wese umurera ntiyihanganira uburyo abikora gahoro.

  1. Kutihanganira amakosa abana bakora iyo biga kwigenga

Mu gihe umwana yiga kwigenga, akora amakosa menshi. Urugero: Hari nkubwo umwana ashaka kwisukira amata akaba yasuka menshi akarenga igikombe, icyo gihe wirinda guhita umubwira nabi ahubwo ukamusaba ko yahahanagura ariko atari mu rwego rw’igihano, ahubwo ari nko kumwereka ko iyo ukoze ikosa uhita ushaka uko ryakosorwa.

  1. Kugaya ibyo umwana yakoze

Kugaya umwana ko ibyo yakoze yabikoze nabi si byiza, ahubwo uramwerekera kandi ukamushimira ko yari yagerageje.

  1. Kwivanga mu makimbirane y’abana

Kuba abana bashobora kwicyemurira amakimbirane ni kimwe mu bintu bituma bumva ko bafite ubushobozi kandi bikabongerera icyizere.

Igihe abana bagiranye amakimbirane, bafashe kumenya uko bayacyemura aho kuba ari wowe ubaha igisubizo. Urugero: Niba abana bari kurwanira igikinisho kimwe wihita uza ngo ukibake bose, ahubwo niba aribwo buryo bwiza ubona bwacyemura ayo makimbirane, bwira uwagifashe ko iyo mwese murwaniye igikinisho igisubizo cyaba ko mukibika, umusabe abe ariwe ujya kukibika.

Ababyeyi bashaka ko abana babo bakura bigirira icyizere bakwirinda aya makosa, babafasha gukura bigenga, kuboneka mu bana bakiri bato kuva ku mezi 18 kugeza ku myaka 5, nyuma yahoo bituma umwana aba azi kwifatira ibyemezo, kuba umwana udatinyutse ndetse bigatuma akura yifitiye icyizere.

 

 

TAGGED:
Isangize abandi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Iteganyagihe

loader-image
Kigali, RW
9:28 am, Apr 27, 2024
temperature icon 21°C
scattered clouds
Humidity 78 %
Pressure 1021 mb
Wind 6 mph
Wind Gust Wind Gust: 0 mph
Clouds Clouds: 40%
Visibility Visibility: 0 km
Sunrise Sunrise: 5:55 am
Sunset Sunset: 5:58 pm

Inkuru Zikunzwe