“APR FC iracyafite ibihanga” Umusesenguzi Rugaju

Umwanditsi Mukuru
Yanditswe na Umwanditsi Mukuru

Nyuma yo gusezererwa mu mikino wa CAF Champions league ikipe yari ihagarariye I Rwanda APR FC yagarutse I Kigali. Umwe mu basesenguzi mu by’umupira w’amaguru Rugaju Reagan yatangaje ko umushinga wo kuba APR FC yagera mu matsinda ya champions league ugisaba iyi kipe kwiyubaka hakavamo ibyo yise ibihanga.

APR FC yabanje gusezerera ikipe ya AZAM FC yo muri Tanzania yakuwemo na Pyramids FC yo mu misiri ku kinyuranyo cy’ibitego 4-2. Ni intambwe nziza ariko kuko iyi kipe n’ubundi yari yatsinze APR FC ibitego 7-1 mu mikino 2.

Umusesenguzi Rugaju wari kumwe nk’iyi kipe mu misiri akigera ku kibuga cy’indege yatangaje ko APR FC igifite imyanya ikeneye abakinnyi bakomeye kurusha abo ifite.

- Advertisement -

Rugaju Yagize ati “Hari imyanya ubona ko imaze gufata ushobora kwizera ko n’umwaka utaha bagumanye abo bakinnyi bazabafasha ariko uracyabonamo nyine utuntu tw’ibihanga, tw’ibibazo tw’imyobo, tw’ahantu nyine hatarafata neza. Ukavuga ngo uyu mwanya babonye umukinnyi mwiza kurusha uhari byaba byiza kurushaho”. 

Imwe mu myanya Rugaju yagaragaje ko igikeneye abakinnyi  bakomeye harimo imyanya yo ku mpande, na Rutahizamu. Akemeza ko umuzamu n’abarinda izamu ari beza. Ati “Haracyari nyine imyanya nk’itanu, itandatu yo gushakaho abakinnyi beza.” 

Ikipe ya APR FC imaze imyaka 5 yikurikiranya itwara igikombe cya Shampiyona mu Rwanda. Imaze Kandi imyaka 2 ihinduye umuvuno wo gukinisha abenegihugu gusa ahubwo yongeramo n’abanyamahanga, gusa ariko iyi kipe y’ingabo z’igihugu uko urenze umupaka w’u Rwanda igasuzugurika ku ruhando mpuzamahanga.

Isangize abandi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Iteganyagihe

loader-image
Kigali, RW
1:29 am, Sep 29, 2024
temperature icon 21°C
light rain
Humidity 60 %
Pressure 1011 mb
Wind 5 mph
Wind Gust Wind Gust: 0 mph
Clouds Clouds: 90%
Visibility Visibility: 10 km
Sunrise Sunrise: 5:46 am
Sunset Sunset: 5:53 pm

Inkuru Zikunzwe