Mu birori biteguye neza ikipe ya APR FC yashyikirijwe igikombe cya shampiyona cya 22 iherutse kwegukana yanikiye andi makipe bari bagihanganiye.
APR FC yahawe igikombe nyuma y’umukino wari umaze kuyihuza n’Amagaju urangira amakipe yombi anganya igitego kimwe kuri kimwe . Ni ibirori iyi kipe yari yateguye neza isusurutsa abakunzi bayo bari baje ari benshi.
Nyuma y’ibi birori umuyobozi wa APR FC Col Karasira Richard yahise atangaza ko uwari umutoza wabo Umufaransa Thierry Forger batazakomezanya nawe n’ubwo abaheshije igikombe badatsinzwe.
Iki gikombe APR FC yatwaye cyashimangiye ubuhangange n’igitinyiro imaze kubaka muri shampiyona y’u Rwanda gusa iracyanengwa ko iyo isohokeye igihugu mu marushanwa mpuzamahanga isezererwa itarenze umutaru.