AS Kigali yanganyije na APR FC biyibuza guhita yegukana igikombe cya 22 cya shampiyona

Higiro Adolphe
Yanditswe na Higiro Adolphe

Ikipe y’Ingabo z’Igihugu APR FC yanganyije na As Kigali ibitego 2-2 bituma itegereza kwegukana igikombe cya shampiyona cya 22 mu mukino w’ikirarane w’umunsi wa 26.

APR FC yashingiwe ku Murindi wa Byumba mu 1993 , yatangiye gukina shampiyona mu mwaka wa 1995 ( imyaka 29 ishize). Muri iyo myaka yegukanyemo ibikombe 21 bya shampiyona na 13 by’amahoro. Icya 22 iracyagitegereje mu mikino  4 ibura ngo shampiyona irangire.

APR FC iyo iza gutsinda uyu mukino yari guhita icyegukana kuko yari kuba irusha Rayon Sports FC ya kabiri amanota 14, kandi habura imikino y’amanota 12 gusa.

Muri uyu mukino AS Kigali yabanje igitego cyatsinzwe na Fiston Ishimwe, cyishyurwa na Kwitonda Alain Baka, amakipe ajya kuruhuka ari igitego kimwe ku kindi. Mu gice cya kabiri, APR FC yahise ibona icya kabiri cyatsinzwe na Victor Mbaoma, ariko mu minota y’inyongera Benedata Janvier Djidjia arishyura, umukino urangira ari ibitego 2-2.

Imyaka  ibaye 6, APR FC idatsinda As Kigali. APR FC yagize amanota 60, Rayon Sports FC ya kabiri ifite 48.

Isangize abandi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Iteganyagihe

loader-image
Kigali, RW
12:59 am, Apr 30, 2024
temperature icon 21°C
scattered clouds
Humidity 88 %
Pressure 1020 mb
Wind 6 mph
Wind Gust Wind Gust: 0 mph
Clouds Clouds: 40%
Visibility Visibility: 0 km
Sunrise Sunrise: 5:55 am
Sunset Sunset: 5:58 pm

Inkuru Zikunzwe