Benin ihagaritse umuvuduko w’Amavubi

Umwanditsi Mukuru
Yanditswe na Umwanditsi Mukuru

Ikipe y’igihugu ya Benin itsinze Amavubi y’u Rwanda igitego kimwe ku busa ihagarika umuvuduko w’umutoza Frank Spittler Torsten wari utaratsindwa kuva yatangira gutoza Amavubi.

Iki gitego kimwe  cyabonetse ku munota wa 36 gitsinzwe na nimero 19 Dodo Dokou  nyuma y’umwanya munini abakinnyi ba Benin botsa igitutu ikipe y’igihugu Amavubi.

Igice cya mbere cyarangiye kuri iki gitego kimwe ku busa, igice cya kabiri kigitangira umutoza Frank w’Amavubi yakuyemo Rafaek York na Hakim Sahabo yinjiza Samuel  Guelette  Muhire Kevin.  Aba bakinnyi bafashije u Rwanda guhindura umukino rutangira gukina umukino wihuta  bagabanya igitutu cya Benin.

Mugisha Bonheur nawe yaje kwinjira mukibuga asimbuye Rubanguka  Steve  yongera ingufu hagati mu kibuga, Kwizera Jojea yasimbuye Mugisha Gilbert nawe agerageza gufasha ubusatirizi ariko amahirwe u Rwanda rwabonye ntiyagira icyo atanga.

Uyu wari umukino wa   gatanu umutoza Frank Spittler Torsten  yari atije Amavubi  yari ataratsindwa  umukino n’umwe  mu mikino 4 yari amaze gutoza  ndetse yari atarinjizwa n’igitego.

Benin nyuma yo gutsinda nayo  yahise igira amanota 4 inganya n’u Rwanda ari nazo ziyoboye itsinda , muri iri tsinda ejo kuri uyu wa gatanu Nigeria irakira Afurika y’Epfo naho Lesotho yakire Zimbabwe.

Isangize abandi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Iteganyagihe

loader-image
Kigali, RW
9:55 am, Jul 27, 2024
temperature icon 22°C
scattered clouds
Humidity 46 %
Pressure 1015 mb
Wind 6 mph
Wind Gust Wind Gust: 0 mph
Clouds Clouds: 40%
Visibility Visibility: 0 km
Sunrise Sunrise: 6:05 am
Sunset Sunset: 6:06 pm

Inkuru Zikunzwe