Bénin izakirira Amavubi muri Cote d’Ivoire, FERWAFA yasabye kwimura uwa Lesotho   

Umwanditsi 3
Yanditswe na Umwanditsi 3

Umunsi wa 3 w’imikino yo gushaka itike y’igikombe cy’isi cya 2026, u Rwanda ruzasuramo Bénin uzakinirwa muri Cote dIvoire mu mujyi wa Abidjan.

Amakuru agera kuri Makuruki.rw aremeza ko federasiyo y’umupira w’amaguru muri Bénin yamaze gusaba iya Cote divoire kuzayitiza Stade.

Aya makuru ataremezwa na Federasion y’umupira w’amaguru mu Rwanda FERWAFA avuga ko Federasiyo ya Bénin yandikiye iya Cote divoire iyisaba Stade le Félicia imenyerewe nka “Felix Houphouet Boigny Stadium” yubatse muri komine Plateau (agace kabanjirijemo abakoloni mu mujyi wa Abidjan).

Iyi stade isanzwe yakira abafana ibihumbi 33, yakiniwe ho imikino imwe n’imwe ya CAN iherutse kubera muri Cote dIvoire. Igihugu cyanayegukanye.

Umunyamabanga wa FERWAFA, Kalisa Adolphe “ Camarade” nawe yemeje ko aya makuru bayazi ariko Bénin itarabibamenyesha mu buryo bwemewe.

Ati “Ntibarabitumenyesha , n’amataliki ntaramenyekana, ariko amakuru dukura muri Bénin ni uko yatse kuzatwakirira muri Cote dIvoire kuri stade Houphouet Boigny, ariko amataliki ntazwi .

Kuba Benin idafite stade yemewe na CAF, nibyo byatumye isaba kuzakirira AMAVUBI na Nigeria muri Cote dIvoire.

Camarade avuga ko ibaruwa babonye ari iya Lesotho bandikiye CAF bayimenyesha ko bazakirira AMAVUBI i Durban muri Afrika Y’Epfo ku italiki ya 10 Kamena 2024, ariko FERWAFA nayo yahise itanguranwa yandikira CAF iyisaba ko uyu mukino wakwimurwa.

Ati “ Kubera urugendo rwo kuva muri Afrika y’Uburengerazuba ujya mu y’Amajyepfo, twasabye ko hashyirwamo igihe gihagaije hagati y’umukino tuzakinira i Abidjan n’uwa Durban, byibuze uwa Lesotho ugashyirwa ku mataliki ya nyuma y’icyo gihe cya FIFA nko ku italiki ya 12 Kamena.

Mu Kwezi kwa 6, u Rwanda ruzakomeza urugamba rwo gushaka itike y’igikombe cy’isi cya 2026 kizabera muri Canada na Mexique rukina imikino ibiri hanze.

Ku ngengabihe ya FIFA, biteganijwe ko hagati ya taliki ya 3 na 11 Kamena 2024, u Rwanda ruzabanza gusura Bénin ruhite rukomereza muri Afrika y’epfo gukina na Lesotho nayo yakirira hanze kubwo kutagira stade yemewe.

Nyuma yaho biteganijwe ko AMAVUBI azitabira na CECAFA izabera muri Zanzibar.

Camarade yemeje ko iri rushanwa naryo u Rwanda rwiyemeje kuzaryitabira ariko amataliki ataragenwa n’ubwo hakozwe inama kuri uyu wa kane taliki ya 25 Mata 2024.

Imikino yumunsi wa 5 nuwa 6 izakinwa mu mwaka utaha mu kwezi kwa 3 hagati y’amataliki ya 17 na  25, aribwo u Rwanda ruzakira Nigeria na Lesotho , imikino ishobora kuzabera kuri stade AMAHORO biteganijwe ko izaba yaruzuye.

Imikino ibiri ya mbere yo mu itsinda rya gatatu u Rwanda rwayikiniye kuri stade ya Huye, rukuramo amanota ane (kunganya na Zimbabwe ubusa ku busa no gutsinda Afrika yEpfo ibitego bibiri ku busa ), aruhesha kuba ari rwo ruyoboye iri tsinda.

Isangize abandi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Iteganyagihe

loader-image
Kigali, RW
3:34 pm, May 6, 2024
temperature icon 25°C
light rain
Humidity 57 %
Pressure 1018 mb
Wind 10 mph
Wind Gust Wind Gust: 0 mph
Clouds Clouds: 40%
Visibility Visibility: 0 km
Sunrise Sunrise: 5:55 am
Sunset Sunset: 5:57 pm

Inkuru Zikunzwe