BNR yatanze umucyo ku kibazo cy’ibura ry’amadolari ku isoko ry’ivunjisha

Ubwanditsi
Yanditswe na Ubwanditsi

Benshi mu bashoramari bakenera amadorari y’Amerika bavuga ko muri iki gihe hari ikibazo cy’ibura ry’amadorari ku isoko ry’ivunjisha, ibyo bikaba birimo kudindiza ibikorwa byabo.

Banki Nkuru y’u Rwanda (BNR) ivuga ko mu mwaka ushize wa 2023 amadorari yakomeje gukenerwa cyane bitewe n’ibitumizwa mu mahanga byiyongereye bikagira ingaruka no ku isoko ry’ivunjisha mu gihugu ndetse bikanatuma ifaranga rita agaciro ku kigero cya 18.05%.

Guverineri wa Banki Nkuru y’u Rwanda, John Rwangombwa, avuga ko iki kibazo kitazakomeza kugaragara bitewe nuko ikigero cy’amadorari bashyira ku isoko bagikubye kabiri.

Ati “Icyo twakoze nukunganira kuko byaragaragaraga ko ayakenewe yari menshi ugereranyije nayahari, twazamuye amafaranga, twagurishaga 5 000 000 ku isoko turayazamura tuyashyira kuri 10 000 000 z’amadorari buri cyumweru, ariko ubu tubona umuvuduko wo guta agaciro ugenda ugabanuka.”

Yakomeje avuga ko uyu mwaka bizeye ko bitazagera aho byari umwaka ushize, cyane cyane abashaka menshi baragenda bazajya bajya muri Banki batange batange gahunda maze amadorari yegeranywe nyuma y’iminsi bayamuhe.

John Rwangombwa avuga ko mbere yariyo mpamvu habagamo gutinda kuyabona kuko ayakenerwaga yari menshi kurusha ayari ahari, akaba yarongerewe kugira ngo hagabanywe icyo cyuho cyari gihari.

 

Isangize abandi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Iteganyagihe

loader-image
Kigali, RW
4:56 am, Jul 27, 2024
temperature icon 18°C
scattered clouds
Humidity 52 %
Pressure 1015 mb
Wind 2 mph
Wind Gust Wind Gust: 0 mph
Clouds Clouds: 40%
Visibility Visibility: 0 km
Sunrise Sunrise: 6:05 am
Sunset Sunset: 6:06 pm

Inkuru Zikunzwe